Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aremeza ko umugambi w’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, wo kohereza ingabo mu burasirazuba bw’igihugu ayoboye ugeze kure unozwa.
Ibi Tshisekedi yabivuze nyuma yo kugirana inama idasanzwe n’abakuru b’ibihugu byo muri SADC, kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023, hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference rihuza amashusho.
Tshisekedi yatangaje ko ibyo baganiriye birimo ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC na gahunda ya SADC yo kohereza ingabo muri misiyo yayo yahawe izina rya ‘SAMIDRC’.
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu bya SADC bagaragaje batabusanya ubushake bwabo bwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC. Bashimye intambwe ifatika imaze guterwa muri gahunda yo kohereza SAMIDRC.”
Ibiro bya Tshisekedi kandi byatangaje ko yamenyesheje bagenzi be uko inama zahuje abagaba bakuru b’ingabo za SADC na ba Minisitiri b’ingabo zagenze i Kinshasa, zikaba zizakurikirwa n’indi izabera i Luanda muri Angola tariki ya 4 Ugushyingo 2023.
Biteganyijwe ko ingabo za SADC zizasimbura iza EAC n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu burasirazuba bwa RDC mu gihe zaba zitashye mu Kuboza 2023 nk’uko byavuzwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.


