2b1dca89c4b04bc6996a7a6f84541163

Tshisekedi ategerejwe kwa Gnassingbé 

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ategerejwe i Lomé muri Togo aho kuri uyu wa Mbere ari bugirire uruzinduko.

Ni uruzinduko rukurikira ebyiri Tshisekedi yagiriye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço muri iki gihe uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Byitezwe ko uruzinduko rwo kuri uyu wa Mbere rusiga Perezida wa Congo Kinshasa abonanye akanaganira ibiganiro na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo.

Perezida Gnassingbé amaze umwaka yarahawe na AU inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ni inshingano yasimbuyeho Lourenço.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ikigenza Tshisekedi i Lomé.

Icyakora uyu mugabo ari bugenderere Togo, nyuma y’iminsi mike asabye Angola kumuhuriza mu biganiro n’abantu batandukanye barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, barimo n’umutwe wa AFC/M23.

Ni ubusabe Luanda yemeye, ndetse amakuru avuga ko yamaze kohereza i Kinshasa intumwa zo gutangira kuganiriza n’abo Perezida Tshisekedi yifuza ko bagirana ibiganiro.

Mu gihe Lourenço yamaze gutumira AFC/M23 muri ibyo biganiro, ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa ririya huriro yandikiye Perezida wa Angola amusobanuza iby’ibyo biganiro.

Nangaa yagaragaje ko Perezida Felix Tshisekedi akomeza “gukina muzunga”, bityo bikaba biteye impungenge kuba haje igitekerezo cy’ibiganiro bishya bishobora kuba ari we ubigiramo ijambo, akaba yaba agamije kubeshya abantu bose bireba kuko ngo biri mu kamenyero ke igihe abonye ko inzira yari yatangiye itamunyuze.

Yunzemo ati: “Byaba byiza tumenye niba ubuhuza bwa Qatar busabwa guhuzwa n’ibi biganiro bishya, byaba ari ko bimeze bikazitwa gute, kandi bikagira uruhe ruhare turebye ibiganiro byari bisanzwe bihari.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *