20260224_074832

Tshisekedi kwa Macron ‘gutakamba ngo u Rwanda rufatirwe ibihano’

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe i Paris mu Bufaransa aho agomba kujyanwa na gahunda zirimo gutakambira mugenzi we Emmanuel Macron kugira ngo amufashe gufatira u Rwanda ibihano.

Tshisekedi ari i Burayi kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho ku wa Gatandatu yagiye mu Bubiligi mu ibanga, mu rwego rwo kwivuza no kwibagisha byoroheje.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ye bavuga ko nyuma yo kuva i Bruxelles agomba kwerekeza i Paris mu Bufaransa, aho agomba guhurira akanagirana ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron.

Ibiganiro bya bariya bagabo bombi bizabera muri Perezidansi y’u Bufaransa, amakuru avuga ko bigomba kwibanda “ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC ndetse no ku kibazo cy’ibihano bigomba gufatirwa u Rwanda.”

Usibye Tshisekedi, amakuru yemezwa n’ikinyamakuru LSI Africa aravuga ko kuri uyu wa Kabiri Macron agomba kwakira i Paris abandi bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika barimo Colonel Michaël Randrianirina wa Madagascar na Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire.

Ejo ku wa Gatatu ni bwo byitezwe ko agomba guhura na Tshisekedi.

Ku wa 23 Mutarama uyu mwaka ni bwo Tshisekedi yaherukaga guhurira na Macron muri Champ Elysée, nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa yari yamutumiye i Paris.

Nyuma yo kugirana ibiganiro byibanze ahanini ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, Macron yijeje Tshisekedi ko u Bufaransa “bushyigikiye byimazeyo ubusugire n’ubwigenge by’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’imbaraga zikorwa kugira ngo hagerwe ku gahenge gafatika kandi gashobora kugenzurwa mu burasirazuba bwa Congo.”

Mu Ukwakira 2025 na bwo Macron yari yahuye na Tshisekedi, ubwo bari bitabiriye inama yigaga ku kibazo cy’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe Perezida w’u Bufaransa yatanze icyifuzo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma ngo gikoreshwe mu bikorwa by’ubutabazi ndetse icyo gitekerezo kiza gushyigikirwa na Kinshasa yari yihaye intego yo kugifungura bitarenze mu Ukuboza 2025.

Iki cyifuzo icyakora cyaje guterwa utwatsi n’umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma, ugaragaza ko gufungura kiriya kibuga bitari mu nshingano z’u Bufaransa, ndetse ko bitari bikenewe mu gihe Leta ya RDC yari ikomeje kugaba ibitero bya drone mu bice bituwe n’abaturage benshi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *