Fayulu avuga ko Tshisekedi na perezida Kagame ari inshuti

Martin Fayulu uri mu bakandida bahatanira kuzayobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye abamushyigikiye ko kuba Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi umaze iminsi yibasira perezida Paul Kagame w’u Rwanda biri mu rwego rwo kujijisha no kurangaza Abanyekongo.

Felix Tshisekedi nawe uri kwiyamamaza aho agiye hose nawe yibasira u Rwanda na Perezida warwo, ibiheruka kugarukwaho ni aho Yagereranyije umukuru w’u Rwanda na Adolf Hitler, umudage wayoboye Jenoside yakorewe Abayahudi. Icyo gihe Tshisekedi yavuze ko Kagame w’u Rwanda azarangira nk’uwo Hitler.

Ibi rero ni byo uyu Fayulu yamagana akavuga ko Perezida Kagame na Tshisekedi ngo ari bamwe, ubwo yiyamamazaga i Kinshasa, Martin Fayulu yavuze ngo “Félix Tshisekedi yagurishije igihugu cyacu. Yacumbikiye abo mu mutwe wa M23 hano i Kinshasa iminsi cumi nine. None ubu uyu munsi bigaruriye Masisi, Rutshuru n’ahandi. Félix Tshisekedi yasinyanye amasezerano menshi na Paul Kagame. Yatumiye perezida w’u Rwanda inshuro ebyiri hano i Kinshasa, UDPS yaramuririmbiye…icyo ashaka ni ukuturangaza kuko we na Kagame ni umwe.”

Fayulu kandi mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko umutwe wa M23 ari uw’u Rwanda ndetse Si ubwa mbere uyu mugabo avuze bene aya magambo kuko no mu kwezi kwa Werurwe 2023 nabwo abinyujije mu Ihuriro ry’Amashyaka ayobora yateguye imyigaragambyo bise iyo kwamagana Perezida Tshisekedi na Kagame ngo kuko bafite umugambi wo guca kiriya gihugu mo ibice mu cyo yise ‘Balkanization du Congo’.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kwamagana izi mvugo z’Abanyepolitiki bo mu gihugu gituranyi cya DRC kuko zihembera umwuka mubi hagati y’impande zombi rugasaba umuryango mpuzamahanga kugaragaza aho uhagaze kuri iki kibazo.

Ubwo Tshisekedi yitaga perezida Kagame Hitler, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolanda Makolo yanditse kuri X ye abaza abarimo LONI ikigiye gukurikiraho nyuma y’iryo gereranya ridahuye. Icyakora nk’ibisanzwe byawo uyu muryango ukomeje kwicecekera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *