Nyuma yo kuva i Davos mu Busuwisi, aho yari yitabiriye inama ya WEF (World Economic Forum), ku wa Gatatu, itariki ya 21 Mutarama, akagirira uruzinduko rugufi i Buruseli, Félix Tshisekedi yagombaga kuri yu wa Gatanu gusangira ifunguro rya saa sita na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, i Paris.
Nk’uko amakuru agera kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, abitangaza, uyu muhuro wasabwe na Kinshasa. Repubulika ya Demokarasi ya Congo nicyo gihugu cya Afurika u Bufaransa bwagiranye nacyo imikoranire ikomeye cyane umwaka ushize.
Imyanzuro ibiri yagizwemo uruhare na Paris
Nk’urugero, u Bufaransa nibwo bwashyikirije imyanzuro ibiri Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku bijyanye n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo. Biravugwa ko Paris yafashe inshingano zo gutegura inyandiko, kugirana ibiganiro n’abandi bagize akanama, no kuyimurika ngo itorwe.
Iyo myanzuro yombi iragoye cyane kumvikana: icya mbere kubera kutanyura ibindi bihugu bya Afurika ndetse no kubera inshingano itanga, naho icya kabiri kuko ireba manda ya MONUSCO, itavugwaho rumwe hagati y’Abanyamerika, Abashinwa.
Miliyoni 850 z’amayero zimaze gutangwa
Biteganijwe ko ibiganiro hagati ya Félix Tshisekedi na Emmanuel Macron biza kugaruka ku nama y’i Paris yo ku itariki ya 30 Ukwakira 2025, ku mahoro n’amajyambere mu karere k’Ibiyaga Bigari. Nk’uko Paris ibitangaza, muri miliyari 1.5 z’amayero yasezeranijwe muri iyi nama n’ibihugu 70 n’imiryango mpuzamahanga, inkunga zose z’ubutabazi bwihutirwa zifite agaciro ka miliyoni 850 z’amayero, zimaze gutangwa.


