20260205_084630

Tshisekedi yakiriwe muri Amerika, asabwa kurandura FDLR na Wazalendo

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asabwa kugaragaza uruhare rufatika mu gukemura ikibazo cy’imitwe ya FDLR na Wazalendo.

Tshisekedi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira kiriya gihugu.

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare ni bwo yakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Capitol), aho yagiranye ibiganiro n’abasenateri bakuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abo ni Senateri Jim Risch uyobora iriya Komisiyo na Jeanne Shaheen bafatanya.

Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yatangaje ko bariya basenateri bombi baganiriye na Tshisekedi ku ngingo zirimo amasezerano ya Washington igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda, ndetse no ku mubano usanzwe hagati ya Washington na Kinshasa.

Nyuma yo kuganira na we ku bijyanye n’amabuye y’agaciro ndetse n’umushinga witwa Lubito Corridor igihugu cye gihuriyemo n’abarimo Amerika, bamwijeje ko Amerika yiteguye “kuba umufatanyabikorwa ukomeye kurushaho wa RDC”, ariko ibi bikaba bigomba gushingira ku kuba impande zombi zirebwa n’amasezerano ya Washington zigomba kubahiriza ibyo ziyemeje.

Senateri Risch na Shaheen bongeye gushimangira ko nk’uko Washington imaze igihe ibivuga, igomba “gufata ingamba ziboneye ku bantu bamaze kwica ibyo biyemeje, mu rwego rwo gukumira andi makosa ashobora kuzakurikiraho.”

Ku wa 4 Ukuboza ni bwo Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bemeje burundu amasezerano y’amahoro ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bashyiriyeho umukono i Washington muri Kamena 2025.

Aya masezerano aha Kinshasa umukoro wo gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR bamaze igihe bafitanye imikoranire, hanyuma bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rumaze igihe rwarafashe.

Raporo impuguke za Loni zasohoye mu mpera z’umwaka ushize igaragaza ko Kinshasa ikomeje gufatanya na FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo mu ntambara Ingabo zayo zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

Ba Senateri Jim Risch na Jeanne Shaheen ubwo bahuraga na Tshisekedi, bamugaragarije ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro arambye agomba gufata ingamba zihamye mu kurandura FDLR na Wazalendo.

Bagize bati: “Kugira ngo habeho umutekano urambye, RDC igomba kugira uruhare rwayo mu kugabanya umwuka w’intambara ifata ingamba zihamye zo kurwanya umutwe wa FDLR n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo irimo kwangiza imibereho y’abaturage.”

Tshisekedi kandi yasabwe gutegura ibiganiro rusange bihuza abanye-Congo bose, aho gushyira imbere inzira ya gisirikare nk’uko bariya basenateri babimusabye.

Bati: “Turizera ko nyuma y’uru ruzinduko, RDC izongera kwiyemeza ibiganiro bya politiki bifite ireme ku rwego rw’igihugu aho guhitamo ibisubizo bya gisirikare, kugira ngo Kinshasa ibashe kubaka ubumwe bwa politiki bukenewe mu guhuza igihugu no gushimangira ejo hazaza h’ubufatanye bwacu bw’ibihugu byombi.”

Amerika ku rundi ruhande ariko yavuze ko ifite impungenge ku bijyanye no “kwigarurira ibice byo mu burasirazuba bwa Congo bikomeje gukorwa n’umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, ndetse n’icyihutirwa ku kuba ingabo z’u Rwanda zavanwa burundu muri ako karere, niba hari amahirwe y’amahoro nyayo kandi arambye.”

Abasenateri bayo bashimangiye ko abanye-Congo babarirwa muri miliyoni 26 bakeneye ubutabazi kubera inzara ikabije badakwiye gukomeza kuba igitambo cy’iriya ntambara.

Shaheen abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yasabye ko M23 iryozwa kwica amasezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere hagati y’u Rwanda na RDC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *