Ku gicamunsi cyo kuwa Kane, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye mu ngoro ye intumwa z’akanama k’abunzi ba Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwa gahunda zikomeje za dipolomasi zo guteza imbere amahoro muri DRC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ibiganiro byibanze ku bikorwa by’abunzi bigamije guhagarika amakimbirane, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Madamu Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia yagize ati: “Turi mu ruzinduko. Tuzatega amatwi abantu bose turebe icyakorwa kugira ngo imibereho myiza y’abaturage bababaye cyane mu myaka ibarirwa muri za mirongo. Twibagiwe ko inyuma y’ibyo byose, hari imibabaro y’abantu igomba guhagarikwa”.

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo, Félix Tshisekedi yashimye umuhate w’abafashanyabikorwa kandi ashimangira ko yiyemeje guharanira amahoro arambye kandi agaragara mu burasirazuba bwa DRC, ndetse no gushimangira umutekano mu karere, hakurikijwe imihigo impande zombi ziyemeje.

Muri izo ntumwa zakiriwe na Tshisekedi harimo Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria; Sahle-Work Zewde, wahoze ari Perezida wa Ethiopia; Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, wahoze ari Perezida wa Botswana; Catherine Samba-Panza, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrica; Yackoly Kokou Johnson, Minisitiri wa Togo uhagarariye umuhuza Perezida Faure Gnassingbé, we uri i Kigali; na Ambasaderi Akok Manyuat Madut, uhagarariye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.
Biteganijwe kandi ko aba bazagera i Kigali, Bujumbura, na Kampala.


