G6GpY2BXoAA4dPm

Tshisekedi yakiriye Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ku wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo, mu biro bye muri Cité de l’Union i Kinshasa, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, baganira ku bijyanye n’inzira zitandukanye z’amahoro ziriho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Bwana Huang Xia yagize ati: “Nateze amatwi Perezida kugira ngo numve uko abona ibintu muri iki gihe, imihate y’amahoro ya Afurika, ndetse n’iyobowe na Amerika na Qatar.” Yakomeje agira ati: “Icyo twizera ni uko abo bireba b’Abanyafurika ndetse n’ab’amahanga bazafatanya mu rwego rwo kurushaho gukorana kugira ngo iki kibazo kirangire mu burasirazuba bwa DRC ndetse no mu karere, kuva M23 yagaruka mu Gushyingo 2021”.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko yizeye ko hazabaho iterambere ryinshi kandi rifatika: “Uyu ni umwanya wo gufata kugira ngo dushyire mu bikorwa bifatika ibyo twiyemeje byose kuva mu myaka ya za 90 mu kinyejana gishize. Ni ugushyira mu bikorwa nta buryarya, bivuye ku mutima, kandi dukomeye ibyo twiyemeje byose amaherezo bizadufasha kugera ku mahoro….”

Huang Xia yijeje impande zitandukanye inkunga ya Loni mu gushaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ati: “Umuryango w’Abibumbye, binyuze mu buryo butandukanye, uherekeza kandi ushyigikira ibihugu by’akarere mu mihate yose y’amahoro, yaba iya Afurika cyangwa iyo hanze. Intego ni ugukemura iki kibazo vuba.”

Hanyuma, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashimye umukuru w’igihugu cya Congo ku mitegurire y’Inama ya 9 y’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) i Kinshasa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *