Tshisekedi yasabwe gukura Kagame ku butegetsi: Ubutasi

Mu makuru y’umutekano hirya no hino ku Isi yakusanyijwe n’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, CIA, aherutse kujya hanze, hagaragaramo ko Perezida wa Repulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yigeze yasabwe gukura Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku butegetsi.

Inyandiko ya CIA ivuga ko Umuyobozi wungirije w’urwego rw’ubutasi rwa RDC (ANR) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Kwalezitome Lilungi Dodo, hagati muri Gashyantare 2023, yagaragaje ko ingabo z’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ziri mu mugambi wo kugaba igihugu cyabo mo ibice.

Byageze aho tariki ya 17 Gashyantare, Lilungi agaragaza ko izi ngabo ziri mu gihugu cyabo kuva mu mpera z’umwaka ushize ntacyo zizafasha igihugu cyabo, cyane ko zitigeze zirwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, ngo bitandukanye n’inshingano zaherewe mu nama yabereye i Nairobi.

Ingabo za EAC yatunze agatoki cyane ni izaturutse muri Kenya ndetse n’izaturutse muri Uganda. Iyi nyandiko iti: “Lilungi yasabye RDC kwirukana ingabo za Kenya n’iza Uganda, agaragaza ko ziri mu mugambi wo guhungabanya RDC, [bityo ko] bizatuma Abanyekongo basigara bikemurira ikibazo bonyine.”

Lilungi ngo yakomeje kugaragariza ubutegetsi bwa RDC uburyo M23 ikomeje kuba ikibazo ku mutekano, yongeramo ko n’ingabo z’u Rwanda zifasha uyu mutwe. Ashingiye kuri ibi, “yabanje gusaba ko hakwifashishwa imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai mu kurwanya M23 na RDF [hagamijwe] gukura Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku butegetsi mu mpera za Mutarama.”

Uyu muyobozi mu rwego rw’ubutasi kandi yagaragaje ko amahanga ahagarariwe muri RDC azabangamira igihugu cyabo mu gihe gikorana n’imitwe irimo iya Mai Mai, bityo ko umuti ari ukwirukana ingabo zayo, ikishakira ibisubizo birimo no gushaka abandi bafatanyabikorwa mu by’umutekano.

Aya makuru arashimangira amagambo Tshisekedi amaze igihe avuga, ko “u Rwanda rufite ubuyobozi bubi” budakwiye gukomeza kuruyobora. Uyu Mukuru w’Igihugu yigeze kuvuga ko Abanyekongo bifuza kubona ruyobowe n’undi muntu utari Kagame kuko ngo ni we uzatuma ibihugu byombi bibana neza, yongeraho ko FDLR irwanira ukuri, bityo ko ikwiye gushyigikirwa.

Mu Kuboza 2022, Tshisekedi waganirizaga urubyiruko i Kinshasa yagize ati: “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore. Bakeneye ko dushyira hamwe, tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 1 Werurwe 2023, yavuze ko Tshisekedi aba atebya, kuko ibyo avuga ngo ntiyabigeraho. Ati: “Yagaragaje imitekerereze ye ubwo yavugaga ibyo guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Agomba kuba yaratebyaga, yemerewe gutebya.”

Soma n’iyi https://bwiza.com/?Tshisekedi-aracyategereje-u-Rwanda-rutayobowe-na-Kagame

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *