Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje mugenzi we Paul Kagame gushaka komeka uburasirazuba bw’igihugu cye ku Rwanda.
Tshisekedi yabitangarije i Cairo mu Misiri, ubwo ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo yaganiraga n’abanye-Congo baba muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.
Perezidansi ya RDC yasubiyemo Tshisekedi avuga ko “imigambi ye (Kagame) ni intambara n’ubushotoranyi. Icyo agamije ni ugutanya igihugu cyacu no gufata, cyangwa se no kwiyomekaho igice cy’uburasirazuba bwacu gifite ubutaka bukungahaye ku mutungo kamare kandi bwera cyane.”
Tshisekedi waganiraga n’abarimo abanyeshuri b’abanye-Congo biga mu Misiri, abacuruzi, abahakora ndetse n’abasirikare boherejwe mu myitozo, yanibanze cyane ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
Yavuze kuri gahunda z’ibiganiro bitandukanye igihugu cye kirimo mu rwego rwo kubona amahoro, birimo nk’ibya Nairobi, Luanda, Washington na Doha. Tshisekedi yagaragaje ko yababajwe no kuba ibiganiro bya Luanda byo muri 2024 byarananiwe gutanga umusaruro, ku mpamvu yise ko yaturutse kuri Perezida Kagame utaritabiriye inama bagombaga guhuriramo mu Ukuboza 2024.
Uyu mugabo icyakora yavuze ko Kinshasa ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cyo mu burasirazuba bwayo gikemuke biciye mu nzira za dipolomasi.
Yavuze ko mu byo Kinshasa yashoboye kugerago harimo “gutuma Umuryango Mpuzamahanga ugerageza gufatira u Rwanda ibihano”, yungamo ko ibiganiro bya Doha Leta ye irimo na AFC/M23 bigomba gusubukurwa mu cyumweru gitaha.


