Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 yise abanzi b’igihugu cye bari mu myiteguro yo gusubira inyuma bakava mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigaruriye.
Yabibwiye abaturage bo mu mujyi wa Mbandaka mu ntara ya Équateur, aho yitabiriye inama imuhuza na ba Guverineri b’Intara zigize RDC. Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2022.
Tshisekedi yatangaje ko abarwanyi ba M23 batangiye kwitegura gusubira inyuma, nyuma y’igitutu amahanga amaze igihe ashyira kuri uriya mutwe.
Ni igitutu kandi kiri no gushyirwa kuri Leta y’u Rwanda ikomeje gusabwa guhagarika ubufasha ishinjwa guha uriya mutwe, n’ubwo yo yakunze kugaragaza ko Congo ikomeje kuyita ba mwana ku bw’inyungu zayo bwite, zirimo no gushaka uko yasubika amatora ifite mu Ukuboza umwaka utaha.
Ubwo yaganiraga n’abaturage yagize ati: “Uyu munsi umuryango mpuzamahanga wose wanaganye abanzi bacu bari mu burasirazuba bw’igihugu […], ndetse amakuru meza ni uko ubu tuvugana abanzi batangiye kwitegura gusubira inyuma no gusubira iyo baturutse.”
Kugeza ubu ukwezi kumaze kuzura abarwanyi ba M23 basabwe guhagarika imirwano ndetse bakanava mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, gusa kugeza ubu ntibarabasha kubahiriza uyu mwanzuro w’inama yateraniye i Luanda ku wa 23 Ugushyingo 2022.
Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma, mu minsi ishize yavuze ko biteguye kuva muri biriya bice, gusa agaragaza impungenge z’uko we na bagenzi be nta handi bafite ho kujya.
Ati: “Twaravuze ngo turiteguye, twebwe M23 twiteguye guhagarika urugamba tukazinga ibyacu tukagenda. Turiteguye nanjye namaze kuzinga ibyanjye hano. Ariko se tugiye kujya he? Batubwire.”
“Tuzajya he? Gukorayo iki? Twumvikane neza! Tuzagenda turiteguye, ariko se tuzava ahantu hacu twafashe tuhasigire ba nde? Tuzahasigira FDLR? Tuzahasigira FDLR ngo ize yice abavandimwe bacu?”
M23 inshuro nyinshi yakunze kuvuga ko itapfa kugenda, ku mpamvu z’uko ikeneye kurinda abaturage biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze igihe bahigwa bukware n’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’Ingabo za Congo.


