42945hr_

Tshisekedi yemeje ko ateganya kujya guhurira na Perezida Kagame kwa Trump

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko hari gahunda y’uko mu minsi iri imbere we na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bazahura na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tshisekedi yabitangarije i Cairo mu Misiri, ubwo ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo yaganiraga n’abanye-Congo baba muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.

Tshisekedi waganiraga n’abarimo abanyeshuri b’abanye-Congo biga mu Misiri, abacuruzi, abahakora ndetse n’abasirikare boherejwe mu myitozo, yibanze kuri gahunda z’ibiganiro igihugu cye kimaze iminsi kigirana n’umutwe wa AFC/M23 ndetse n’u Rwanda bamaze amezi ane barasinyanye amasezerano y’amahoro.

Yavuze ko nk’ibiganiro hagati ya Kinshasa na AFC/M23 bigomba gusubukurwa mu cyumweru gitaha.

Yavuze kandi ko usibye ibi biganiro, we na Perezida Kagame bateganya guhurira kwa Perezida Donald Trump mu rwego rwo gusoza burundu amasezerano ya Doha ndetse n’ay’i Washington.

Yagize ati: “Nyuma y’ibyo byose ni bwo Washington itegereje irangizwa ry’ayo masezerano [ya Doha], izahamagara Perezida w’u Rwanda nanjye kugira ngo tujye kwicarana na Perezida Donald Trump, mu rwego rwo gusoza burundu amasezerano yombi: Ay’i Doha n’ay’i Washington.”

Amakuru avuga ko ku wa 13 Ugushyingo ari bwo ba Perezida Kagame na Tshisekedi bazahurira i Washington.

Mbere y’uyu muhuro, muri iki cyumweru Leta ya RDC na AFC/M23 bagomba kubanza gushyira umukono ku mahame abiganisha ku masezerano azasinywa mu byiciro bitanu.

Kinshasa kandi byitezwe ko muri iki cyumweru izasinyana andi masezerano n’u Rwanda yiyongera ku y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye ku wa 27 Kamena 2025.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *