Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya, ku wa Mbere yari i Luanda muri Angola aho yagiraniye ibiganiro byibanze ku mutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu cye n’abarimo Perezida João Lourenço.
Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abarimo Perezida Faure Gnassigbé wa Angola umaze igihe yarahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria uri mu nararibonye zigize akanama kashyizweho ngo gashakire umuti ibibazo byo muri RDC.
Perezidansi ya Angola mu itangazo yasohoye, yavuze ko Lourenço n’abashyitsi be basabye ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro 2773 w’Umuryango w’Abibumbye, banibutsa ko byihutirwa gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington yasinywe hagati ya Leta ya RDC n’iy’u Rwanda.
Basabye by’umwihariko Congo Kinshasa gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, u Rwanda na rwo rugacyura ingabo bivugwa ko rufite ku butaka bwa Congo.
Itangazo rya Perezidansi ya Angola riragira riti: “Tuributsa imyanzuro yafatiwe mu masezerano ya Washington yo ku wa 4 Ukuboza ndetse no n’imyanzuro 2773 na 2808 y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi yerekeye kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo ndetse no gusenya FDLR.”
Kinshasa yibukijwe ko itarasenya FDLR, mu gihe raporo impuguke za Loni zasohoye mu kwezi gushize yerekana ko ingabo zayo zikomeje gukorana n’uriya mutwe, by’umwihariko mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.
Ni mu gihe amasezerano ya Washington ateganya ko byanga bikunze kigomba gusenya uriya mutwe, hanyuma bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yakunze gushimangira ko idateze kuvanaho ingamba yafashe mu gihe cyose FDLR ikiriho.


