Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe yari i Luanda aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço.
Ibiganiro by’aba bombi byabereye mu muhezo, ndetse nta byinshi mu byo baganiriye biramenyekana.
Tshisekedi yari i Luanda nyuma y’igihe kitageze ku byumweru bibiri avuyeyo, dore ko yaherukaga kujya kugisha inama Lourenço.
Kuri iyi nshuro aba bombi bahuye mu gihe Luanda iheruka guhagarika inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC yari imaze igihe ifite.
Bahuye kandi nyuma y’icyumweru kimwe Tshisekedi ahuriye i Doha muri Qatar na Perezida Paul Kagame.
Ni umuhuro Angola yagaragaje nk’uwayitunguye, bijyanye no kuba ku wa 15 Ukuboza 2024 yagerageje guhuza bariya bakuru b’ibihugu byombi ariko bikarangira gahunda ipfuye ku munota wa nyuma.
Umuhuro wa Tshisekedi na Perezida Lourenço kandi wabaye, mu gihe ku wa 18 Werurwe Leta ya RDC n’umutwe wa M23 bagombaga guhurira i Luanda bakaganira; gusa M23 yanga kwitabira ibyo biganiro nyuma y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye abayobozi bakuru bayo.


