Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yunamiye abasirikare bo mu ngabo z’igihugu cye n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo biciwe mu ntambara ikomeje gusakiranya ubutegetsi bwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Tshisekedi yunamiye abo basirikare n’abarwanyi babafasha ku rugamba, mu ijambo rijyanye n’umunsi mukuru wa Noheli yagejeje ku banye-Congo.
Ni ijambo yavuze nyuma y’imyaka ine ingabo z’igihugu ze n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 bari mu ntambara imaze imyaka ine ibera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Tshisekedi wari kumwe n’umugore we Denise Nyakeru, yavuze ko akomeje gutekereza ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo bagizweho ingaruka n’iyo ntambara cyo kimwe n’abo yatumye babaho “mu gahinda, ubwoba n’umubabaro”.
Yaboneyeho kunamira abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo biciwe muri iriya ntambara, ati: “Ku ngabo zacu zihora ziri maso za FARDC n’aba Wazalendo bapfuye ku bwo kurinda ubusugire bw’ubutaka bwacu, ndagira ngo mbunamire.”
Tshisekedi yijeje ko igihugu cye gihoza ku mutima bariya bose baguye ku rugamba.
Perezida wa RDC kandi yemeje ko uyu mwaka wa 2025 wabaye umwaka ugoye cyane ku gihugu cye, ariko kikaba cyaritwaye neza kandi gikomeza guhagarara.
Yasabye abanye-Congo gukomeza kurangwa n’ubumwe, ubufatanye no kuba maso no kuba hafi abababaye ndetse n’imiryango yahuye n’ibibazo by’umwihariko iri mu bice byigaruriwe n’inyeshyamba, kuko ubumwe bwabo ari imbaraga zikomeye.


