Minisitiri w’Intebe wa Tunisia, Elyes Fakhfakh ku wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga yashyikirije Perezida w’icyo gihugu, Kaïs Saïed, ibaruwa y’ubwegure bwe nk’umukuru wa Guverinoma ya Tunisia.
Amakuru avuga ko Fakhfakh yeguye ku mirimo ye, nyuma y’inama yamuhuje na Perezida Kaïs Saïed, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’abaturage (ARP), Rached Ghannouchi, n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Rusange ry’abakozi muri Tuniziya (UGTT).
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yavuze ko hari abategetsi babiri muri Tunisia bayibwiye ko Minisitiri Elyes Fakhfakh yeguye nyuma yo gushwana n’ishyaka abarizwamo rya Ennahdha Islamist inspiration.
Bivugwa ko muri iki cyumweru, ishyaka Ennahdha rifite abaminisitiri batanu muri Guverinoma ya Tunisia, ryari ryamusabye guhindura Guverinoma ye vuba na bwangu rimushinja kuba we na Guverinoma ye baramunzwe na ruswa.
Elyes Fakhfakh yari Minisitiri w’Intebe wa Tunisia kuva muri Gashyantare uyu mwaka. Nyuma y’uko yeguye ku mirimo ye Perezida Kaïs Saïed afite icyumweru kimwe cyo gushyiraho Minisitiri w’intebe mushya.


