Bicamumakuba Juvénal ufungiwe muri gereza mu Rwanda aravuga ko ari kuzira Twahirwa Séraphin ushinjwa kuyobora ibikorwa by’Interahamwe i Karambo mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose rwakomeje kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, Bicamumakuba w’imyaka 40 y’amavuko yavugiye ku ikoranabuhanga rya video conference ko mbere y’uko yinjira mu nterahamwe, yabanje kujyanwa gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro.
Yagize ati : “Njyewe nagiye mu bo bakusanyije badutwara i Gabiro kwiga imbunda, icyo gihe bisi zadutwaye zazanywe na Twahirwa.” Perezidante w’urukiko yamubajije uwabajyanye i Gabiro, asubiza ati: “Séraphin yari ahari hakaba n’abandi bayobozi barimo na Gashugi wari umusirikare.”
Ngo nyuma yo guhabwa imyitozo ya gisirikare, Bicamumakuba na bagenzi be bavuye i Gabiro, bahabwa imbunda, Konseye witwaga Karambizi abahuriza mu nama, abasaba kurinda igihugu ngo “cyari cyatewe” na RPA Inkotanyi.
Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko abatorejwe i Gabiro boherezwaga mu nama z’Interahamwe zayoborwaga na Twahirwa i Karambo, bakabwirirwamo amagambo abangisha Abatutsi.
Perezidante ati “Ese igihe wari kumwe n’Interahamwe za Twahirwa hari ibikorwa mwakozwe byibasira abantu?”, uyu mugororwa yasubije ati “Njye sinari kumwe na bo kuko yageze aho akajya ahitamo abantu bazajya bagendana.”
Bicamumakuba yavuze ko mu gihe amashyaka menshi yakoreraga ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal ari we wayoboraga Interahamwe z’i Karambo kandi ngo yakoranaga n’abasirikare barindaga abayobobozi bakuru, GP. Ati: “Ndabishingira ku kuba aho yakoraga kuri MINITRAPE ari ho imbunda zabikwaga.”
Yahamije ko Twahirwa ari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bose i Karambo. “Nk’umuntu wayoboraga Interahamwe Karambo, akaba ari we aba-GP banyuzagaho intwaro akanazibika. Ni we ukwiye kubazwa iby’urupfu rw’abo bantu bose.”
Bicamumakuba yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamywa ibyaha bya jenoside. Yavuze ko azira Twahirwa. Ati: “Njye nk’umuntu wababajwe n’ibyabaye kandi nkaba narabisabiye imbabazi ahubwo njye ndasaba ko Twahirwa yazanwa mu Rwanda akabazwa ibyabaye i Karambo kuko ubu twe turi muri gereza ni we tuzira.”
Yongeye gushimangira ko yabonye Twahirwa yicisha abantu imbunda. Ati: “Njyewe naramubonye yiyicira umuntu afite imbunda ebyiri. Ariko hari na mugenzi wanjye wambwiye ko yari amaze kwica muramu we.”
Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.


