71357263_906

Turkiya: Inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye hotel yahitanye nibura 66

Minisitiri y’umutekano w’igihugu muri Turkiya yavuze ko byibuze abantu 66 bapfuye abandi barenga 50 barakomereka mu nkongi y’umuriro yibasiye hotel y’ahakinirwa umukino wa ski mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Turkiya.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Mutarama 2025, inkongi y’umuriro yibasiye yibasiye Grand Kartal Hotel y’amagorofa 12 iherereye mu misozi ya Kartalkaya ku isaha ya saa 3:27 z’urukerera (0027 GMT) nk’uko tubikesha Deutsche Welle.

Abashyitsi bagize ubwoba batangira guca mu madirishya

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’iyi nkongi bivugwa ko bapfuye nyuma yo gusimbuka bava mu nyubako kubera ubwoba, mu gihe ibitangazamakuru byaho byanasobanuye abashyitsi bagerageje kumanuka bava mu byumba byabo bakoresheje amashuka n’ibiringiti.

Amashusho ya televiziyo byerekanaga igisenge n’igorofa yo hejuru ya hotel bigurumana, byohereza umwotsi mwinshi mu kirere hamwe n’umusozi wuzuye urubura inyuma.

Iyi hotel bivugwa ko yari yuzuye hagati ya 80-90% kubera amashuri ari mu biruhuko, aho abashyitsi barenga 230 bari bafitemo ibyumba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *