Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko ateganya gukorana n’u Burundi ibisa n’ibyo yakoranye n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda mu minsi yashize.
Tshisekedi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga, ubwo yahuriraga na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye i Kinshasa, aho ari kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu asoza kuri uyu wa Gatatu.
Ni uruzinduko rwasize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, nyuma y’igihe gito iki gihugu gisinyanye amasezerano nk’ariya n’u Rwanda.
Nyuma y’isinya ry’aya masezerano, Perezida Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko igikurikiyeho ari ukunoza umubano w’igihugu cye n’u Burundi.
Yavuze ko mu byihutirwa we na mugenzi we bateganya gukora harimo gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu karere.
Ati: “Tugiye gukorana n’u Burundi ibyo twakoranye na Uganda n’u Rwanda. Birasobanura guhuza imbaraga zacu binyuze mu nzego za gisirikare n’izishinzwe umutekano mu guhiga abanzi b’amahoro. Imiryango iracyafunguye kugira ngo abo banzi b’amahoro basabe kwifatanya muri gahunda yo guhagarika ihohoterwa rikorerwa muri aka karere.”
Imwe mu mitwe Perezida Tshisekedi yakomozagaho irimo nka FNL na RED-Tabara irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ifatanya n’imwe mu mitwe y’Abanye-Congo mu guteza umutekano muke mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye kandi bashyize umukono ku masezerano arimo ayo kubaka umuhanda wa Gariyamoshi uzava mu gace ka Uvinza muri Tanzania ugaca i Musongati n’i Gitega kugera i Uvira, ugakomeza ugera mu mujyi wa Kindu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’intara ya Maniema.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi bavuze ko bateganya kubaka ikiraro gihuza intara ya Cibikoke n’akarere ka Uvira, nka kimwe mu bikorwa by’iterambere bihuza ibihugu byombi.
Mu bindi ni uko Ndayishimiye yemeye ko azafasha RDC kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Tshisekedi na we amwemerera gufasha u Burundi kwinjira mu muryango w’ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC).


