Twagiramungu Faustin avuga ko atatsinzwe ahubwo yagize ibyago mu myaka 28 amaze muri Politiki

Umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin w’imyaka 74 y’amavuko, avuga ko mu myaka 28 amaze muri Politiki, atigeze atsindwa muri uyu mukino wa politiki ahubwo ko ari ibyago yagize.

Twagiramungu, ni umunyapolitiki wakunze kuza ku ntonde z’abanyapolitiki batagiye banyurwa na Leta z’ibihugu byabo muri Afurika, akaba yaragiye aza ku ntonde zimwe na Etienne Tshisekedi warwanyije Leta ya Mobutu, akomeza no ku ya Desire Kabila, yitaba Imana hariho Joseph Kabila, abandi ni nka Kiiza Besigye [Uganda], Raila Odinga [Kenya],…

Twagiramungu na we yarwanije Leta ya Habyarimana Juvenal, aho FPR/Inkotanyi ifatiye ubutegetsi mu 1994, agirwa Minisitiri w’Intebe ariko ntiyamara kabiri kuri uyu mwanya, biza kurangira anagiye mu mahanga ari nabwo yahise atangira kurwanya Leta.

Mu rugendo rwe muri politiki ntabwo yemera ko yaba yaratswinzwe. Mu kiganiro cyashyizwe kuri Youtube, Umunyamakuru yumvikana abaza Twagiramungu icyo yaba yaragezeho mu myaka 28 amaze muri Politiki, cyangwa niba yarageze ku byo yifuzaga.

Umunyamakuru yagize ati “Iyo usubije amaso inyuma ukareba imyaka 28 mumaze muri politiki Nyarwanda,…. Ari nk’ikizamini, ntabwo umuntu yavuga ko mwabonye échec Bwana Twagiramuntu?

Mu kumusubiza, Twagiramuntu yagize ati “Oya, ntabwo twavuga ko twabonye échec, ni ukuvuga ko twaba twaratsinzwe nibyo byitwa échec, si uko abarimu batazi gukosora ahubwo ntabwo bumva, Politiki twakoraga twashakaga Demokarasi, ntabwo rero njye nabyita ko ari échec twagize, umuntu yavuga ko ari ibyago twagize”.

Yakomeje avuga ko yinjiye muri uyu mukino yifuza kuba mu gihugu cye, none asaziye mu mahanga. Ati “Imyaka 28 ni myinshi koko ariko ntabwo nakoze politiki nshaka guhunga. Ngiye kumara imyaka 25 ndi hanze”.

Yakomeje avuga ko yinjiye muri politiki, barwanira ko abanyarwanda bose babana neza kandi mu Rwababyaye, gusa ngo ntabwo yari yarigeze abona aho bicana nk’ibyo yaje kubona mu 1994.

Faustin yavutse mu kwezi kwa munani 1945, mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu, akaba yarize amashuri ye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Quebec, avuga indimi zitandukanye ikinyarwanda,igiswahili, igifaransa, n’icyongereza.

Ku buyobozi bwa Habyarimana Juvenal, uyu mugabo yagiye arangwa no guharanira ko habaho amashyaka menshi mu Rwanda ndetse ari mu ba mbere bashinze amashyaka ubwo habagaho politiki ihuriweho n’amashyaka menshi mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Faustin yabayeho Minisitiri w’intebe nyuma ya Jenoside gusa yaje kwegura mu 1995 ahita ahungira i Burayi, aho yageze agakomeza politiki ye, byaje gutuma yiyemeza gusubira mu Rwanda akiyamamaza mu matora yabaye 2003, ariko agatsindwa.

Twagiramungu n’ubwo arwanya Leta y’u Rwanda, hari ibyo ashima yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 25 ishize, birimo nk’inyubako ya Kigali Convention Centre n’ibindi.

Twagiramungu yatangaje ko n’ubwo ashaje, ibitekerezo bye bitigeze bisaza, ubu akaba afite ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

 

 

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *