Umunsi umwe indirimbo “Twinyesebura” imaze kuri ‘YouTube channel’ y’uwitwa The Cat Babalao, imaze kurebwa n’abarenga 8200 ari nako ivugwaho n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera ubukarihe bw’amashusho yayo burimo ibikorwa bisa n’ubusambanyi bweruye.
Amashusho y’iyi ndirimbo yategujwe abantu kuwa 20 Nyakanga ubwo The Cat yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram, abaza abafana be niba biteguye kuyakira. Yagize ati “Twimanukira,t wi***mira, twinyesebura summer 2020 yose. Uyu muzigo ft All Stars nywute hanze”?
Amashusho y’iyi ndirimbo arimo ibikorwa bigaragaza ubusambanyi bweruye aho umuhanzi Silvizo n’umubyinnyi Papa Cyangwe bagaragara bari hejuru y’umukobwa wamanitse amaguru nk’uri mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ahandi bamujya inyuma bamwunamitse.
Mu ruhando rw’izindi ndirimbo abantu bise iz’ibishegu nka “Igare”,”Micro”,”Saa Moya”, “Token”,”Ubushyuhe n’izindi, “Twinyesebura” ije isa n’ibihuhura kuko ari amagambo yayo n’amashusho ntibica amarenga nk’uko izindi zabikoraga.
Iyi ndirimbo irimo abahanzi nka Silvizo,Neg The General, Fax Rapper, umubyinnyi Papa Cyangwe na JoJo Breezy. Amashusho yakozwe na Eazy Filmz n’aho amajwi yo yatunganyijwe na Studio Kasuku Records.

Iyi ndirimbo yari yategujwehakiri kuwa 20 Nyakanga 2020


