Umutwe w’ubwirinzi wa Twirwaneho urashinja ingabo zo Brigade ya 12 ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikorera mu misozi ya Minembwe kugaba ibindi bitero ku Banyamulenge, yifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai.
Umuhuzabikorwa wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, yatangaje ko ibi bitero byagabwe mu bice bya Mashya, Kabingo, Marango na Evomi tariki ya 29 Ukuboza 2022, bipfiramo abaturage batamenyekanye umubare, abandi barakomereka, abandi barahunga.
Kamasa yasobanuye ko ibi bitero biyoborwa na Brigade ya 12 iyoborwa na Col. Alexis Rugabisha byica amasezerano yo guhagarika imirwano yemerejwe i Nairobi muri Kenya bigizwemo uruhare n’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Aributsa ko ibi bitero bigabwe nyuma y’aho tariki ya 28 Ukuboza, General wa FARDC witwa Rama ahuriye mu nama n’abavuga rikumvikana mu gace ka Bijombo, akibasira abantu batanu bari bahagarariye Abanyamulenge, akanatangaza ko azasenya Twirwaneho abanje gufunga urubyiruko ruyibamo.
Kamasa yatangaje ko iki gitero gikurikiye ikindi cyagabwe mu duce twa Muliza, Gakangara na Kuwimiko tariki ya 30 Ugushyingo, mu gihe itsinda ry’Abanyamulenge ryari ryitabiriye imishyikirano i Nairobi.


