FB_IMG_1740421665069-584x375

Twirwaneho yafashe mpiri abasirikare benshi b’u Burundi

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uri mu yigize Ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko wafashe mpiri abasirikare benshi barimo abo mu ngabo za kiriya gihugu n’u Burundi.

Twirwaneho mu itangazo yasohoye ku wa 30 Nyakanga, yavuze ko bariya basirikare yabafatiye mu mirwano mu bihe bitandukanye, ubwo babaga bagabye ibitero ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Wagize uti: “Ibi bitero byose byari bigamije kurimbura Abanyamulenge, byasubijwe inyuma n’ingabo zacu zashoboye no gufata benshi barimo abo mu ngabo z’u Burundi (FDNB) n’iza RDC (FARDC). Igihe nikigera tuzaberekana.”

Twirwaneho yatangaje ko yafashe mpiri ingabo zirimo iz’u Burundi, mu gihe yaherukaga gushyira iki gihugu mu majwi igishinja gutoza no guha intwaro abarwanyi ba FDLR mbere yo kubohereza mu gice cy’imisozi miremire ya Uvira na Mwenga, kwica Abanyamulenge.

Ni amakuru Igisirikare cy’u Burundi cyamaganiye kure, kiyita ibinyoma.

U Burundi icyakora busanzwe bufite muri RDC ingabo zirenga 10,000 bwohereje muri RDC gufasha iki gihugu mu ntambara kirwanamo na AFC/M23 ndetse n’imitwe ya Twirwaneho na Red-Tabara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *