20251107_74654_copy_864x598

Twirwaneho yakubise ahababaza FDNB na FARDC, bata ibirindiro bikomeye

Ingabo z’u Burundi (FDNB) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zavuye mu birindiro byazo bikomeye bya Point Zero zerekeza mu bice bya Kanguli muri segiteri ya Mutambala, nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu mirwano ikaze yabaye ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo.

Amakuru avuga ko izi ngabo zavuye muri ibi birindiro, nyuma y’uko Twirwaneho ifashe ibice byari bisanzwe bikomeye biri mu maboko ya FARDC n’ingabo z’u Burundi, birimo Rwitsankuku, Bicumbi na Marunde.

Avuga kandi ko igitero uriya mutwe wagabye mu masaha y’umugoroba wagifatiyemo imbunda ziremereye, amasasu menshi ndetse n’ibindi bikoresho by’intambara byari biri mu maboko y’ingabo za Leta.

Abasirikare benshi barimo abo ku ruhande rwa FARDC n’ab’u Burundi baguye muri iyo mirwano, abandi bagahita bava mu birindiro mu buryo bwihuse.

Point-Zero izi ngabo zavuyemo, yari bimwe mu birindiro bikomeye bya gisirikare bibarirwa muri 70 Ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR bafite mu misozi ya Mulenge.

Kuva imirwano yatangira mu ntangiriro z’iki cyumweru, MRDP-Twirwaneho imaze kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse amakuru aturuka muri uyu mutwe avuga ko abarwanyi bawo bagomba gukomeza kurasa Ingabo z’u Burundi kugeza zisubiye mu gihugu cyazo.

Ni nyuma yo gushinja izi ngabo kuba zimaze igihe zikorera ibikorwa by’ubunyamaswa abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, aho zivuga ko zagiye kurwanya umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *