Umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, wemeje ko ku wa Kane tariki ya 15 wahanuye drone y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Umuhuzabikorwa w’uriya mutwe, Colonel Ndakize Kamasa Welcome, yatangaje ko iriya drone bivugwa ko ari iyo mu bwoko bwa CH-4 yahanuriwe mu mirwano yarimo isakiranya ingabo zawo na FARDC ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo na FDLR.
Ni imirwano yakurikiye ibitero by’uruhurirane ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ryagabye ahitwa Point Zéro, ku bilometero 10 mu burasirazuba bwa Komine ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi.
Twirwaneho ivuga ko ibyo bitero byatewe n’ikwirakwizwa rinini ry’ingabo z’u Burundi muri kariya karere. Yavuze kandi ko izo ngabo zagabye ibitero birimo ibyo ku butaka ndetse n’iby’indege zitagira abapilote (drones), bikaba byari bigamije kwibasira ku bushake abaturage b’abasivili bo mu midugudu ya Rwitsankuku no mu nkengero zayo.
Colonel Ndakize yavuze ko ingabo za Leta zikigaba ibyo bitero abarwanyi ba Twirwaneho bahise batabara mu rwego rwo kurinda abaturage, binarangira bahanuye drone.
Yagize ati: “Mu guhangana n’ibyo bitero, imitwe y’ingabo za MRDP-Twirwaneho yahise itabara igamije kurinda abasivili, irasa drone y’umwanzi yarimo irasa ku bice bituwe n’abaturage, isubiza inyuma igitero cyo ku butaka, isenya ibirindiro by’umwanzi kandi ifata ibice by’ingenzi, birimo n’umusozi wa Baruta, wari umaze igihe ukoreshwa nk’ibirindiro byo kurasa ku bice bituwe n’abasivili.”
MRDP-Twirwaneho nyuma yo guha isomo ingabo bari bahanganye, yashimangiye ko itazigera na rimwe yihanganira ihohoterwa rikorerwa abasivili b’Abanyamulenge rikorwa n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, cyane cyane irishingiye ku migambi yo kurimbura ubwo bwoko.
Yateguje kandi ingabo za Leta ya RDC n’abazifasha ku rugamba ko igihe kizagera bakishyura ibitero bigambiriwe bagaba ku Banyamulenge.
Uyu mutwe wunzemo ko uzakomeza gusohoza inshingano zawo zo kurinda abasivili n’imitungo yabo ihohoterwa rifite isura ya jenoside.


