U Bubiligi: Abadepite basabye guverinoma kuganira n’u Rwanda uko Rusesabagina yacyurwa

Kuri uyu wa kabiri ushize,itariki 08 Kamena 2021, Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yemeje icyifuzo cy’umwanzuro wa Els Van Hoof, Perezida w’ishyaka Christen-Democratisch en Vlaams (CD&V ) gisaba guverinoma gutangiza ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda ku bijyanye no gucyura Paul Rusesabagina (ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi), ubu uburanishwa i Kigali.

Bwana Rusesabagina, wabaga mu buhungiro kuva mu 1996 muri Amerika no mu Bubiligi, yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020 mu buryo we n’abamwunganira, barimo Umubiligi Vincent Leurquin, bafashe nko “gushimutwa”.

Uyu wahoze ari umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines i Kigali muri za 90, kuri ubu ufite imyaka 66 akaba kuva muri Gashyantare akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba birimo kurema umutwe urwanya ubutegetsi utemewe wagabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda bikagwamo abasivili nk’uko ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga.

Urubanza rwe rwamaganwa n’uyu mwunganizi w’Umubiligi ariko utari mu bamwunganira mu Rwanda ndetse n’umuryango we.

Umwanzuro wa madamu Els Van Hoof nawo nk’uko iyi nkuru dukesha Belga nawo ntiwemera imigendekere y’urubanza rwa Rusesabagina, ndetse ugasaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku kuntu yageze mu Rwanda.

Van Hoof yagize ati: “Iri ni ihonyora rikabije ry’amasezerano mpuzamahanga yo kurinda kubura ku gahato. Uburenganzira bwe bwarahungabanijwe mu buryo bwateguwe”.

Uyu akomeza agira ati: “Niba u Rwanda rudafite ubushobozi bwo gutanga ibisabwa kugira ngo habe urubanza rutabera, u Bubiligi bugomba gufata ingamba kugira ngo habe ubutabera buboneye mu gihugu cyacu”.

Iki cyemezo kandi kirahamagarira u Bubiligi gukora ibishoboka byose kugira ngo Bwana Rusesabagina ahabwe uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye no kumuha ubufasha bw’abajyanama muri gereza, cyane cyane kumwemerera kwivuza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *