Ni ku nshuro ya mbere bibaye mu Burayi, aho ku Cyumweru, itariki ya 20 Nyakanga, Abasirikare babiri ba Israel bahaswe ibibazo n’inkiko z’u Bubiligi, mu rwego rwo gukora iperereza ku byaha by’intambara, jenoside, n’ibindi bikorwa bashobora kuba barakoreye muri Gaza.
Aba basirikare bafashwe n’abapolisi b’Ababiligi ubwo bari bitabiriye iserukiramuco rya muzika ya elegitoronike hafi ya Antwerp nk’uko tubikesha Le Monde.
Mu mpera z’icyumweru cyo ku itariki ya 19-20 Nyakanga, imiryango itegamiye kuri Leta ibiri, HRF (Hind Rajab Foundation) na Global Legal Action Network (GLAN), yatanze ikirego irega abo bagabo babiri mu biro by’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi.
Barezwe ibyaha byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga byakorewe mu karere ka Gaza kandi bivugwa ko babigizemo uruhare, mu rwego rw’intambara yatewe na Israel nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira 2023.
Nk’uko iyi miryango itegamiye kuri Leta ibivuga, aba basirikare bombi bagize uruhare rutaziguye mu bitero byibasiye abasivili, guta muri yombi binyuranyije n’amategeko, no kwimura abantu ku gahato.
Aba basirikare bombi basohotse bidegembya nyuma yo guhatwa ibibazo kandi bafite uburenganzira bwo kuva ku butaka bw’u Bubiligi. Icyakora, iperereza riracyakomeza.
Ubushinjacyaha bukuru ngo burashaka kwemeza ko u Bubiligi bushobora gukurikirana abanyamahanga kubera ibyaha bitakorewe ku butaka bwabwo.


