Guverinoma y’u Bubiligi kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Bubiligi bwatambukije ubutumwa bwifatanya n’Abanyarwanda biciye muri Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga.
Yagize iti: “Ku wa 7 Mata, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kuri uyu munsi wo kwibuka, turunamira abazize aya makuba bose ndetse n’abagize ubutwari bwo kuyarwanya.”
U Bubiligi bwifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe ibihugu byombi bimaze iminsi byaracanye umubano ushingiye kuri dipolomasi.
U Rwanda rushinja u Bubiligi kuba ari bwo bwabaye nyirabayazana ya Jenoside biciye mu macakubiri yayiganishijeho bwabibye mu baturage barwo.
Iby’uru ruhare byongeye gushimangirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, wagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n’u Bubiligi ndetse n’ubu bukaba bugikomeje kurugendaho.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo, Minisitiri Bizimana yagize ati: “Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza…Nta kindi gihugu cya Afurika Ababiligi biciye abami babiri, umubyeyi n’umwana we, ku maherere.”
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Bubiligi buza imbere mu bihugu bikomeje gukorerwamo ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze kandi ko iki gihugu cyashyizeho itegeko ribabarira abantu 2,000 bakoze ubwicanyi mu 1959-1961 n’uko bwari buzi ko hari gucurwa umugambi wa Jenoside.


