Ibihugu bitandukanye byashimye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasezerano y’amahoro impande zombi zasinyanye ku wa Gatanu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, basinyiye aya masezerano i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Bubiligi biciye muri Minisitiri w’Intebe wabwo wungirije akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prevot, bwatangaje ko bwakirije yombi ariya masezerano y’amahoro.
Ati: “Nishimiye isinya ry’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, uyu munsi i Washington. Nkeje ibihugu byombi by’abaturanyi ku bw’umuhate wo guhitamo inzira y’amahoro.”
U Bubiligi kandi bwavuze ko bushima Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bwo gushobora kuyobora ibiganiro byaganishije ku isinya ry’ariya masezerano, zibifashijwemo na Qatar.
Iki gihugu u Rwanda rumaze igihe baracanye umubano, kivuga ko umusingi w’ibiganiro biriya bihugu byombi byayoboye wubakiye ku biganiro bya Luanda byatangijwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ku bwa Prevot, “ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiyemejwe ni ingenzi cyane ku kuba akarere k’ibiyaga bigari kera kabaye kagera ku mahoro arambye.”
Yunzemo ati: “U Bubiligi buzakomeza gukora ubudacogora kandi mu buryo bwubaka mu kugera kuri iyi ntego, bufatanyije n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’abo mu karere.”
Undi washimye ariya masezerano ni Perezida Volodyimir Zelensky wa Ukraine.
Na we yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Twishimiye amasezerano y’amahoro yagezweho hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, intambwe isobanuye gushyira iherezo ku mvururu n’ubwicanyi.”
Zelensky yakomeje agira ati: “Ni ingenzi guhagarika intambara hakagarurwa icyizere ku bw’ubuzima butekanye muri buri gice icyo ari cyo cyose cy’Isi. Ikindi ni ingirakamaro kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga umusanzu ngo ibyo bibeho.”
Zelensky kandi yavuze ko yizeye ko ubuhuza bwa Washington bushobora kuzashyira iherezo ku ntambara igihugu cye kimazemo imyaka ine kirwanamo n’u Burusiya.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, we yavuze ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyanye ari “intambwe y’amateka yatewe, nyuma y’imyaka mirongo y’imibabaro.”
Yunzemo ati: “Ni amakuru meza ku karere k’ibiyaga bigari. Ku banye-Congo n’Abanyarwanda, u Bufaransa buboherereje ubutumwa bw’icyizere. Amahoro agomba gukomeza.”


