Umujyi wa Charleroi wafashe icyemezo cyo kutazahagararirwa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wateguwe ku itariki ya 24 Gicurasi, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yasobanuye ko iki cyemezo cy’umujyi ntaho gihuriye na guverinoma nkuru.
Mu itangazo ryawo, Umujyi wavuze ko ibi bikurikira “icyemezo [cya minisitiri] cyo guhagarika umubano w’ububanyi n’amahanga n’u Rwanda” kandi “ko [Umujyi] ugomba kubahiriza iki cyemezo uhagarika umubano wose n’ibigo bifitanye isano n’igihugu cy’u Rwanda.”
Uyu Mujyi uvuga rero ko “ukurikiza amabwiriza yatanzwe na guverinoma nkuru.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot ariko, yitakanye Umujyi wa Charleroi avuga ko ntawe babujije kwibuka.
Abinyujije kuri X kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Gicurasi, Minisitiri Prevot yagize ati: “Ndashaka gusobanura neza ibintu no kuvuguruza ibi birego.
1️⃣ nta mabwiriza ayo ari yo yose yatanzwe na guverinoma nkuru.
2️⃣ Ntabwo u Bubiligi bwashatse gucana umubano wa dipolomasi n’u Rwanda ahubwo ni ikinyuranyo.
3️⃣ nta mpamvu yo kuvanga ibyo bibazo by’ububanyi by’ibi bihe n’ikibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza inshingano zabo zo kwibuka bikomeje kuba ngombwa kandi bitandukanye n’ibindi bitekerezo. Iyi ni nayo mpamvu yatumye, igihe nabazwaga n’abatowe (abadepite) mu mujyi wanjye bwite (Namur), nerekanye ko kwibuka bigomba gukomeza. Nategetse kandi ambasade zacu kugira uruhare mu kwibuka ku Isi yose mu gihe zitumiwe.
4️⃣ icyemezo cy’Umujyi wa Charleroi rero gishingiye ku bushake byawo no kubisobanura.”
Ibi rero biravugwa mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ikomeje kugaragaramo kwishishanya nyuma y’aho u Rwanda rufashe icyemezo cyo gucana umubano n’iki gihugu cyahoze kirukoniza rugishinja kubangamira inyungu zarwo no gufata uruhande mu bibazo byarwo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


