Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Ukraine igomba kwemererwa gukoresha intwaro yahawe n’ibihugu by’inshuti by’iburengerazuba kugira ngo ihagarike ibitero by’u Burusiya. U Bufaransa bwatangaje ibi nyuma y’umunsi u Burusiya butangaje ko bugiye kwibasira ingabo zabwo ziri muri Ukraine zirimo abarimu ba gisirikare.
Kuri uyu wa Kane ushize, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko u Bufaransa buzaha Ukraine indege zabwo z’indwanyi zo mu bwoko bwa Mirage 2005 kugira ngo bazashobore kurinda igihugu cyabo ibitero by’u Burusiya.
Macron yabwiye itangazamakuru rya leta mu Bufaransa ko atangaza kuri uyu wa Gatanu “ubufatanye bushya na Ukraine no kugurisha Mirage 2005, indege z’intambara zakozwe n’u Bufaransa“ buzemerera Ukraine kurinda ubutaka bwayo, ikirere cyayo ” ibitero by’u Burusiya.
U Bufaransa kandi buzatangira gutoza abapilote ba Ukraine, nkuko Macron yavuze kandi yongera gushimangira ko Ukraine igomba kwemererwa gukoresha intwaro zatanzwe n’ibihugu by’inshuti by’iburengerazuba mu kugaba ibitero ku ngabo z’u Burusiya.
Macron yabivuze nyuma y’uko ku wa Kane Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yifatanije n’abayobozi b’Isi mu Bufaransa mu rwego rwo kwibuka igitero cyiswe D-Day (mu Ntambara y’Isi) ndetse no gushaka ubufasha bw’uburengerazuba mu gihe ingabo ze zikomeje guhangana n’ibitero by’u Burusiya hafi y’Umujyi wa Kharkiv mu burasirazuba mu ntambara ikomeye ibereye i Burayi kuva Intambara ya II y’Isi yose yarangira.
Zelenskyy n’umugore we Olena, bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 yabereye i Normandy hamwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden n’abayobozi b’Abanyaburayi bashyigikiye ingufu za Kyiv mu ntambara, ubu yinjiye mu mwaka wa gatatu. Kuri uyu wa Gatanu, arahura n’abayobozi b’Abafaransa i Paris.


