Hagati muri Kanama, ubuyobozi bwa Mali bwatangaje ko bwaburijemo “kugerageza guhungabanya inzego za Repubulika.” Abasirikare benshi, barimo abajenerali babiri, barafashwe. Mu bashinjwa kugira uruhare muri uku “kugerageza” guhungabanya ubutegetsi, harimo n’Umufaransa wavuzwe nk’umwe mu batangije iki gikorwa. Paris irabihakana kandi igaragaza ko ihangayikishijwe n’uyu mudiplomate wabwo.
I Paris, ngo hari impungenge zikomeye z’umwenegihugu w’u Bufaransa umaze ibyumweru birenga bibiri afungiwe i Bamako. Ari mu maboko y’inzego z’ubutasi za Mali, afungiwe ahantu hataramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga.
Ubutegetsi bw’iki gihugu bumushinja kuba intasi ndetse n’umwe mu bateguye “kugerageza guhungabanya umutekano” w’igihugu. U Bufaransa bwakomeje gusubiza ko ibyo ari ibinyoma, bwamagana ibyo buvuga ko ari “ibirego bidafite ishingiro.”
Uyu muturage w’u Bufaransa ni umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’u Bufaransa i Bamako, kandi “ifungwa rye ntiryemewe kandi nta shingiro rifite kubera ko ari umudipolomate”, nk’uko abategetsi b’u Bufaransa bakomeje bavuga.


