Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2020, rwemeje ko dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda ihagaritswe burundu kuko nta bimenyetso bifatika bihari.
Urukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma y’uko mu Kuboza 2018, abacamanza babiri bari bashinzwe gukora iperereza ku muntu waba yarahanuye indege yari itwaye Juvenal Habyarimana yarashwe ku itariki 06 Mata 1994, ikaba yari irimo na Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi bose bagahita bapfa.
Dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana u Bufaransa bwari bwarazamuye yari yaratumye umubano w’u Rwanda n’iki gihugu uzamo agatotsi bitewe n’uko yari iri mu bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ubutabera mu guhana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni dosiye u Rwanda rutumvaga impamvu yayo n’icyo u Bufaransa bugamije mu gushaka kongera kubura ibintu bimaze imyaka 26 bitari byabonerwa ibimenyetso nk’uko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame aherutse kubitangariza Jeune Afrique ubwo yamubazaga ikibazo cyayo.


