U Bufaransa bwatangaje ko bwahagaritse ubufatanye mu kurwanya iterabwoba na Mali kandi butegeka abadipolomate babiri ba Mali kuva ku butaka bwabwo.
Buravuga ko ari mu rwego rwo gusubiza ifatwa ry’umukozi wa dipolomasi y’u Bufaransa wafatiwe i Bamako muri Kanama, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) byabitangaje kuri uyu wa Gatanu bibikesha dipolomasi y’u Bufaransa.
Abadipolomate bombi ba Mali bafite kugeza ku wa Gatandatu bakaba bavuye mu Bufaransa, mu gihe Mali kuwa Gatatu yavuze ko “abakozi batanu” bo muri Ambasade y’u Bufaransa i Bamako, bari bamaze kuva mu gihugu ku Cyumweru.
Ku itariki ya 14 Kanama 2025, abategetsi ba Mali batangaje ko hafashwe umwenegihugu w’u Bufaransa, bivugwa ko ari umukozi w’inzego z’ubutasi wateguraga umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho.
Uyu byahise bitangazwa ko yitwa Yann Vezilier, akaba umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’u Bufaransa i Bamako, yahise ashinjwa ubutasi no kugerageza guhungabanya umutekano.


