Ubutabera bwo mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena, bwemereye umushakashatsi François Graner kugera mu bubiko burimo inyandiko zivuga ku Rwanda za François Mitterrand wayoboraga icyo gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena, ni bwo ubusabe bwa François Graner wari umaze imyaka itanu asaba kwemererwa kureba mu nyandiko u Bufaransa bubitse zigaruka ku makuru bwari bufite ku Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwemewe.
Bwana Graner ari mu bagize umuryango Survie uharanira impinduka muri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika kuva mu 1984.
Inyandiko yari amaze igihe yirukankaho ni izivuga ku Rwanda hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 1995, igihe Ubufaransa bwari buyobowe na François Mitteland, ukunze gushyirwa mu majwi yo kuba yarabaye umuterankunga wa Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inyandiko Perezida François Hollande mu mwaka wa 2015 yatangaje ko zigiye gufungurirwa abashakashatsi, ariko ntibyigere bikorwa.
Mu gihe byari byitezwe ko Urwego rushinzwe kugira inama Guverinoma y’u Bufaransa no gukurikirana ibibazo birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi, Conseil d’Etat, rutanga umwanzuro warwo kuri buriya busabe mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu, kuri uyu wa gatanu ni bwo rwahaye Graner ububasha kuri ziriya nyandiko nk’uko TV5 Monde dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Conseil d’Etat yatangaje ko François Graner afite”Inyungu zemewe n’amategeko zo gusoma ziriya nyandiko, kugira ngo agaburire ubushakashatsi bwe bushingiye ku mateka, bityo anatange amakuru ku mpaka zishingiye ku bibazo by’inyungu rusange.”
Me Patrice Spinosi, umunyamategeko wa Graner, yavuze ko kuba umukiriya we yemerewe kureba muri ziriya nyandiko ari insinzi ikomeye, haba ku mategeko ndetse no ku mateka, ngo kuko zizagaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati”Ni intsinzi ku mategeko ariko no ku mateka. Guhera ubu, abashakashatsi, nka Bwana Graner, bazashobora kubona ububiko bwa Perezida Mitterrand kugira ngo bagaragaze uruhare rw’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1994 na 1995. Zimwe mu nyandiko umushakashatsi yashakaga gusoma mu myaka itanu, kugira ngo yandike igitabo kivuga kuri politiki François Mitterrand kuri Afurika zari zaragizwe “ibanga”.
Byitezwe ko kureba muri ziriya nyandiko bishobora kuzahishura byinshi birebana n’amakuru u Bufaransa bwari bufite muri kiriya gihe, ku ngingo zirebana n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, itegurwa rya Operation Turquoise, ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda n’uburyo batereranye Abatutsi mu Bisesero.
Muri ibyo bindi harimo kureba ku buryo u Bufaransa bwahaye intwaro Guverinoma yakoze Jenoside kugeza n’igihe yari mu mayira ihunga ndetse n’igihe yari yageze mu buhungiro muri Zaire.
Ni igikorwa kandi cyafungurira amayira ubundi busabe bw’abantu bazajya basaba kureba muri izo nyandiko no ku zindi mpamvu zinyuranye zirebana n’ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda.
Umushakashatsi François Graner wemerewe gusoma ziriya nyandiko, yanditse ibitabo byinshi bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo nk’ikigaruka ku ngabo z’Abafaransa mu Rwanda yise “Le sabre et la machette” cyasohotse mu 2014.


