Leta y’u Bufaransa yasobanuye ko abasirikare bo mu ngabo za kiriya gihugu bagaragaye i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari aboherejwe gutoza ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biciye mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’abasirikare b’Abafaransa bari mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo.
Bijyanye no kuba uyu mujyi ubamo abacanshuro Leta ya Congo Kinshasa yitabaje ngo bayifashe mu ntambara ingabo zayo zirwanamo n’umutwe wa M23, byaketswe ko abo basirikare na bo baba baraje muri iyo ntambara.
Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko bariya basirikare bari i Kisangani “ku busabe bw’abayobozi ba Congo.”
Yavuze ko kuhaba kandi biri mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Paris yunzemo iti: “Ingabo z’u Bufaransa zikora buri gihe ubwo bwoko bw’amahugurwa muri Congo, ku busabe bw’abayobozi ba Congo. Ubu ni ubufatanye busanzwe bw’ibihugu byombi, ntabwo ari ukuhaba rwihishwa. Buri gihe duhora tuvuga byeruye ibikorwa byacu by’ubufatanye.”
U Bufaransa kandi buvuga ko bumaze igihe buha imyitozo ingabo za Congo (FARDC), cyane mu bijyanye no kurwanira mu mashyamba.
Bwunzemo ko ubutumwa bw’ingabo zabwo i Kisangani “bugamije kongera gutoza umutwe w’ingabo u Bufaransa bwatoje mu 2022.”


