Umunyamabanga wa Leta y’u Bufaransa ushinzwe iterambere, Francophonie n’ubufatanye mpuzamahanga, Chrysoula Zacharopoulou, kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Ukuboza 2022, yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi, aho yijeje ko u Bufaransa buzakomeza kurengera inyungu za Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko bitangazwa na RTNC .
Nyuma yo gusohoka mu ngoro ya Perezida Tshisekedi, Zacharopoulou yatangaje ko igihugu cye cyarengeye kandi kizakomeza kurengera Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongera gushimangira ubucuti hagati y’u Bufaransa na RDC.
Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye ni byo byari ku murongo w’ibyaganiriweho hagati y’uyu munyamabanga wa leta mu Bufaransa na Perezida Tshisekedi.

Usibye ubutumwa busobanutse bwagenewe u Rwanda buusaba kureka gufasha M23, u Bufaransa bubinyujije kuri uyu munyamabanga wa leta, bwanasabye umutwe wa M23, guhagarika imirwano byihuse.
U Bufaransa ariko buvuga ko bunashyigikiye ubwunzi bwa Angola na Kenya.
Amakuru akomeza avuga ko Repubulika y’u Bufaransa ifite inshingano zo gutanga imyanzuro n’itangazo ku bijyanye n’ibibazo biri mui Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.

Zacharopoulou yasoje avuga ko Paris na Kinshasa kandi bigaburira ubucuti bwihariye hagati yabyo binyuze mu rwego rwa La Francophonie.
Iyi nkuru ikaba isoza yibutsa ko Repubulika ya Demokarsi ya Congo ari cyo gihugu cya mbere ku Isi gikoreshwamo ururimi rw’Igifaransa kurusha ibindi bitewe n’umubare w’abaturage b’iki gihugu bakabakabaga miliyoni 100 mu mwaka ushize.


