U Buhinde bwasabye Canada gucyura abadipolomate ba yo 41 bitarenze itariki ya 10 Ukwakira

U Buhinde bwabwiye Canada ko igomba gucyura abadipolomate ba yo 41 bitarenze ku ya 10 Ukwakira nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru The Financial Times, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata intera.

Umubano hagati y’u Buhinde na Canada warushijeho kuzamo igitotsi nyuma y’aho Canada iketse ko abakozi ba Guverinoma y’u Buhinde bagize uruhare mu iyicwa ry’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Buhinde, Hardeep Singh Nijjar, wari ufite n’ubwenegihugu bwa Canada wiciwe muri British Columbia muri Kamena.

gatandatu ryabereye muri Columbiya y’Abongereza y’umuyobozi w’amacakubiri w’Abasikh n’umuturage w’Abanyakanada, Hardeep Singh Nijjar, Ubuhinde bwanditse ko ari “iterabwoba” kubera ubuvugizi bwe. kuri Khalistan, igihugu cyigenga cya Sikh.

U Buhinde bwamaganye ibirego byo kwica uyu mugabo bwafataga nk’umuterabwoba kubera guharanira ubwigenge bwa Leta ya Khalistan y’Aba-Sikh.

Ikinyamakuru Financial Times kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko abantu bazi icyifuzo cy’u Buhinde, bakibwiye ko u Buhinde bwateye ubwoba ko buzahagarika ubudahangarwa bw’abo badipolomate nibaramuka bagumye mu gihugu nyuma y’itariki ya 10 Ukwakira.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Canada ifite abadipolomate 62 mu Buhinde kandi iki gihugu cyavuze ko umubare ugomba kugabanywaho 41.

Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’u Buhinde na Canada ntabwo zahise zigira icyo zitangaza.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buhinde, Subrahmanyam Jaishankar, yari aherutse kuvuga ko mbere hari “umwuka w’ihohoterwa” n ‘iterabwoba” ku badipolomate b’Abahinde muri Canada, aho udutsiko twa bamwe mu bagize idini ry’aba-Sikh bahungiye muri Canada twakomeje kurakaza New Delhi.

Canada ituwe n’Abasikh bagera ku 770.000, ari naho hantu ha kabiri usanga Aba-Sikh benshi nyuma yo muri Leta ya Punjab yo mu majyaruguru y’u Buhinde, kandi Guverinoma y’u Buhinde imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo igaragaza ko itishimiye bamwe muri bo bashyigikiye ubwigenge bwa Khalistan.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *