U Buhinde bwaraye butangaje ko bwarashe ibisasu byo mu bwoko bwa missiles mu duce icyenda tugenzurwa na Pakistan, mu gitero bivugwa ko cyaguyemo abatari bake.
Ni igitero u Buhinde bwise “Operation Sindoor”.
Pakistan ku ruhande rwayo ivuga ko yasubije biriya bitero irasa ku bikorwa remezo by’Igisirikare cy’u Buhinde, ndetse inigamba guhanura indege z’intambara nyinshi z’icyo gihugu.
Ibitero byo mu ijoro ryacyeye u Buhinde byabigabye muri Leta ya Kashmir (ahagenzurwa na Pakistan), ndetse no mu ntara ya Punjab iherereye mu burasirazuba bwa Pakistan.
Ni ibitero by’umwihariko byibasiye imijyi ya Muzaffarabad na Kotli yombi yo muri Kashmir.
Kugeza ubu Pakistan iravuga ko abantu umunani ari bo byamenyekanye ko baguye muri biriya bitero, mu gihe ababarirwa muri 35 bakomerekejwe na byo.
Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Khawaja Asif, yatangaje ko ingabo za kiriya gihugu mu guhangana na biriya bitero “zahanuye indege eshanu z’Igisirikare cy’u Buhinde ndetse abasirikare benshi b’Abahinde bafatwa nk’imfungwa z’intambara.”
Yunzemo ati: “Pakistan igomba gusubiza igitero icyo ari cyo cyose cy’u Buhinde kuri Pakistan, kandi magingo aya iri gusubiza icyo gitero cy’u Buhinde.”
Pakistan ivuga ko ahantu hatanu ku butaka bwayo ari ho u Buhinde bwaraye burashe.
Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko nyuma y’uko u Buhinde bwari bumaze kurasa muri kiriya gihugu, ingabo z’ibihugu byombi zahise zitangira guhererekanya ibisasu, ndetse ko hari urusaku rukomeye rw’amasasu rwumvikanye mu duce dutatu twegereye imipaka y’ibihugu byombi.
Nyuma y’intambara yadutse hagati y’u Buhinde na Pakistan, Umunyamabanga Mukuru w’Umuruango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye impande zombi gutanga agahenge.
U Buhinde bwarashe kuri Pakistan mu gihe hashize iminsi hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ni umwuka mubi wadutse ubwo ba mukerarugendo 26 bicirwaga mu karere ka Kashmir (ko ku ruhande rw’u Buhinde).
Iki gitero cyo mu kwezi gushize New Delhi yashyize kuri Islamabad, gusa Pakistan yamaganye ibyo birego yivuye inyuma.


