Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko ababazwa cyane na raporo zivuga ko igihugu cye gikennye cyane kandi we abona gikize cyane kubera ko gifite umutungo mwinshi.
Amaze kubitangariza mu ijambo amaze kugeza ku Barundi muri rusange barimo abari muri stade Intwari mu ntara ya Bujumbura kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021.
Yagize ati: “U Burundi ndagira ngo mbabwira ko ari igihugu gikize cyane. Ndababara cyane, uwo mubabaro ndawuhorana kumva u Burundi bwanditswe mu bihugu bikennye. Baravuga ngo igihugu cya nyuma gikennye! Ndareba umutungo dufite nsanga ni umutungo munini. None Imana iraguha umutungo ukakunanira gukoresha?”
Perezida Ndayishimiye avuga ko Imana yahaye u Burundi ubutaka bwiza, ikirere cyiza, ubutare (amabuye y’agaciro) n’ibindi, bibugira igihugu gikize cyane gusa ngo birasaba ko gikoresha ubu butunzi neza kibifashijwemo n’abahanga gifite.
Mu kutemeranya na raporo zivuga ko u Burundi bukennye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyo ugeze mu bindi bihugu usanga ibyinshi biri inyuma y’icyabo.
Yagize ati: “U Burundi n’aho bavuga ngo turi aba nyuma, njyewe ngenda ibihugu nkabibona. Ibyo ari byo byose njyewe ndebye, imibare y’inzu za nyakatsi dufite mu Burundi n’izo mbona mu bindi bihugu, yemwe ntituri inyuma! Muze murebe muri iyi ntara iri hafi ya Bujumbura, murebe inzu za nyakatsi, ni zingahe? Mugende mu bindi bihugu, murebe iriya mijyi, murebe icyo mwirebera. Nzi ko bifite n’amashuri asakaje ibyatsi.”
Abona ko izi raporo zigendera ku bitangazwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho Umurundi ashobora gutangaza ko yabuze intebe yo kwicaraho, akavuga ko “u Burundi bupfuye”, ati: “Hariho abandi bigira munsi y’igiti muri nyakatsi.”
Uyu Mukuru w’Igihugu avuga ko ari mu gihe, kuko udashobora kwigaya ngo ikindi gihugu kigushimire, kivuge ko ibintu bigenda neza.


