U Burundi burashinjwa kohereza abajya gufata ku ngufu impunzi ziba mu nkambi ya Nduta

Bamwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, barashinja u Burundi kohereza abajya kubahohotera kugirango batahe inkambi ifungwe.

Mu cyumweru gishize abagore batanu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafi y’inkambi ya Nduta muri Tanzaniya . Impunzi zose z’Abarundi zahamagaye ubuyobozi bw’inkambi kugira ngo zikore iperereza.

Itsinda ry’abagore batanu bari bagiye gushaka inkwi bagwa mu gico cy’abagizi ba nabi, bahita babafata ku ngufu. Amakuru avuga ko mu bagabye igitero, harimo abantu bavuga ikirundi neza, bityo ko badashidikanya ko boherejwe na Leta y’u Burundi.

Umwe ati” twizera ko boherejwe n’ubutegetsi bw’u Burundi kugira ngo bahungabanye inkambi bityo ikaba yafungwa.”

Kugeza ubu, abahohotewe barimo kwitabwaho cyane mu bitaro by’abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières) aho bari kwitabwaho mu ibanga kugira ngo barinde ubuzima bwite bwabo. Imiryango y’abahohotewe yavuganye n’ubuyobozi bw’ikigo cy’inkambi basaba ko hakorwa iperereza kugira ngo bafate abo bagizi ba nabi.

Umwe ati: “Turabizi aho ibyaha byakorewe ndetse n’ibimenyetso bimwe na bimwe turabifite. Kimwe muri ibyo ni nk’ururimi rw’abicanyi twumvise aho bavugaga ikirundi.

Gusa abo mu miryango yahohotewe ngo basanga nta kintu inzego zirimo gukora kandi hakabaye hashingirwa ku bimenyetso byatanzwe ubutabera bugatangwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, UNHCR n’ubuyobozi bw’inkambi babujije urujya n’uruza rw’impunzi cyane cyane nimugoroba kujya hanze y’inkambi kugirango barusheho gucungirwa umutekano , ikindi basabwe kwicungira umutekano bakaza amarondo.

Undi ati: ” Turashaka ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa cyane cyane icyubahiro cy’umugore kikarindwa. Ibibazo duhura nabyo ni ukugira ngo bidusunike mu gutaha ku bushake. ”

Impunzi zo mu nkambi zombi (Nduta na Nyangurusu), zirahamagarira UNHCR kongera ikwirakwizwa ry’inkwi ku rutonde rwa serivisi bahabwa mu rwego rwo kubafasha kwirinda ibintu nk’ibi.Tanzaniya ituwe n’impunzi zirenga 110.000.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *