Ubuyobozi bw’umujyi wa Kamanyola uherereye muri Teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, burashinja Ingabo z’u Burundi kurasa muri uriya mujyi ibisasu bibarirwa mu 150 byahitanye ubuzima bw’abaturage b’abasivile, abandi benshi barakomereka.
Kamanyola hari mu hantu habereye imirwano ikomeye yahanganishije ingabo za AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zashakaga gufata kariya gace, gusa birangira izo ngabo zirimo n’iz’u Burundi zitsinzwe ndetse biba intandaro y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira ingabo za AFC/M23 zigaruriye ku wa 9 Ukuboza.
Ingabo z’u Burundi nyuma y’uko zari zimaze gutsindirwa mu mirwano yo muri Kamanyola ndetse no mu tundi duce nka Luvungi na Katogota, Leta y’u Burundi yatangiye kwegeka ubwicanyi ingabo zabwo zakoreye abaturage bo muri turiya duce, ubwo zashingaga imbunda ziremereye ku butaka bw’u Burundi zikarasa mu duce dutuwe n’abaturage benshi muri Congo Kinshasa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kamanyola, Hassan Shabani, yabwiye umunyamakuru Teddy Mazina ko ku wa 2 Ukuboza ari bwo ingabo z’u Burundi zatangiye kurasa muri uriya mujyi muri rusange zarashemo ibisasu bibarirwa mu 150.
Yagize ati: “Guhera ku wa 2 Ukuboza ni bwo inzozi mbi z’ibisasu byaturukaga mu Burundi. Abarundi barashe ibisasu muri Kamanyola, hano baharashe ibisasu bibarirwa mu 150, uyu mujyi wa Kamanyola ufite ubuso bungana na Km² 7 n’abaturage babarirwa mu 100,000.”
Shabani avuga ko ibisasu by’ingabo z’u Burundi byasenye amashuri, inzu z’abaturage, amavuriro ndetse binica abaturage abandi birabakomeretsa.
Ati: “Habayeho imfu z’abantu babarirwa mu munani, byari ikiza kubera intambara yari mu bilometero 15 uvuye muri Kamanyola.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko atumva impamvu ingabo z’u Burundi zahisemo gusuka amabombe muri Kamanyola, mu gihe imirwano yarimo ibera mu duce twa Luvungi na Lubarika.
Mu baganiriye na Mazina harimo umugabo uvuga ko ibisasu by’Ingabo z’u Burundi byasize bimuhekuye umugore we ndetse n’abana babiri, binica uwari umuturanyi we.
Bimwe mu bikorwaremezo byagizweho ingaruka n’ibyo bisasu kandi harimo ibitaro bya Saint-Joseph, aho ibice bitandukanye by’iryo vuriro byagiye bisenywa n’ibisasu.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro kandi bivuga ko bwakiriye abantu bari hagati ya 50 na 55 bakomerekejwe n’ingabo z’u Burundi, barimo 27 bari bakomeretse bikomeye bikaba ngombwa ko boherezwa kuvurirwa i Bukavu.


