U Burundi bwasabye u Budage n’u Bubiligi impozamarira yo kuba byarabukolonije

Guverinoma y’u Burundi yasabye u Budage n’u Bubiligi impozamarira ya miliyari 43 z’Amadolari y’Amerika nk’ubwishyu bwo ku kuba ibi bihugu byarabukolonije mu myaka y’1899 kugeza 1962.

Ibi byatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, umutwe wa Sena, Reverien Ndikuriyo kuri uyu wa 13 Kanama 2020, nyuma y’uko mu 2018 Sena yari yashyizeho itsinda ry’abahanga mu by’amateka kugirango risuzume ingaruka zatewe n’ubukoloni bw’Abadage n’Ababiligi muri iki gihugu.

Umwe mu bahanga mu by’amateka mu Burundi, Aloys Bitungwanayo yabwiye ikinyamakuru Bloomberg dukesha iyi nkuru ko zimwe mu ngaruka zikomeye kurusha izindi aba bazungu bazanye, ari ivanguramoko ry’Abatwa, Abatutsi n’Abahutu bigizwemo uruhare n’umwami Albert I w’u Bubiligi.

U Burundi kandi bushinja ibihugu by’u Bubiligi n’u Budage kuba aribyo byari byihishe inyuma y’ihirikwa ku butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Iki gihugu gisabye impozamarira ya miliyari 43$ nyuma y’uko umwami Phillipe w’u Bubiligi muri Kamena yasabye imbabazi kubyo abakoloni b’igihugu cye bakoreye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ubukoloni. Ni nyuma kandi y’uko Ububiligi butangarije ko bwashyizeho Komisiyo y’impuguke ngo izuzume amateka y’ubukoloni bwacyo ku bihugu by’u Rwanda, Congo Kinshasa n’u Burundi, biteganyijwe ko iri tsinda rizatangira imirimo yaryo mu kwezi gutaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *