Guverinoma y’u Burundi yashimye iy’u Rwanda, ku bw’ubushake rukomeje kugaragaza mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka ikabakaba itandatu warangiritse.
Ni nyuma y’uko mu minsi ishize u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhagarika ibitangazamakuru bitatu by’i Burundi byari bimaze igihe bikorera ku butaka bwarwo.
Ibi bitangazamakuru birimo Radio RPA na Inzamba; cyo kimwe na Televiziyo Renaissance byahagaritswe nyuma y’uko abakozi babyo bari barahungiye mu Rwanda muri 2015.
Jeune Afrique iherutse gutangaza ko umwanzuro w’uko ibi bitangazamakuru bitagomba kongera gukorera ku butaka bw’u Rwanda byawumenyeshejwe na rwo ku wa 24 Werurwe.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro n’uw’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ni inama yabereye ku mupaka ugabanya ibihugu byombi w’i Nemba mu karere ka Bugesera, mu Ukwakira umwaka ushize.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yavuze ko kuba u Rwanda rwarateye intambwe yo guhagarika biriya bitangazamakuru ku butaka bwarwo ari intambwe yo gushimirwa, ndetse kikaba ikimenyetso cy’ubushake bw’u Rwanda mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Hari mu kiganiro cyabereye mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, cyahuje itangazamakuru n’abavugizi b’inzego zitandukanye.
Yagize ati: “Ni inkuru nziza Leta y’u Burundi yakiriye neza, kuko birerekana ko ari ikimenyetso kimwe muri byinshi byerekana ko mu minsi iri imbere imigenderanire izaba myiza. Gusa reka dutegereze turebe kuko ibijyanye n’imigenderanire bifata umwanya.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi, Niyubabwe Ines Sonia, we yavuze ko kuba biriya bitangazamakuru byarahagaritswe ari ikimenyetso cy’uko ibyo ba Minisitiri Biruta na Shingiro baganiriye bitabaye amasigaracyicaro.
Ati: “Iyo ngingo yabayeho nyuma y’uko Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga agiriye urugendo mu gihugu cy’u Rwanda akabonana na mugenzi we w’u Rwanda, bakaganira uburyo imigenderanire yazahurwa hagati y’ibihugu byacu.”
“Murazi ko hahise hakurikiraho ibintu bimwe na bimwe byagiye biva mu nzira nko kurekura impunzi z’Abarundi…, Ubu na bwo murabona ko hakurikiyeho indi ngingo yo guhagarika amaradiyo yari asanzwe asiga icyasha u Burundi n’Abarundi.”
Yunzemo ati: “Muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga rero turashima cyane iyo ngingo, kuko byerekana ko ibyo Minisitiri yaganiriye na mugenzi we bitabaye amasigarakicaro.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yakomeje avuga ko iyo hataza kubaho inzitizi z’icyorezo cya COVID-19, hakabaye harabaye umubonano wa kabiri hagati y’impuguke zishinzwe gukurikirana ibibazo u Burundi bwagejeje ku Rwanda.
Yavuze ko n’ubwo icyorezo gikomeje kuba inzitizi, hari icyizere cy’uko ibintu bizagenda bijya mu buryo buhoro buhoro, kuko hari ubushake bwa Politiki hagati y’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wangiritse muri Mata 2015, ubwo muri kiriya gihugu habagaho igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wacyo, Pierre Nkurunziza wari witabiriye inama y’abakuru ba EAC i Arusha muri Tanzania.
Icyo gihe Leta y’u Burundi yashinje iy’u Rwanda gufasha no gutera inkunga abasirikare baâri inyuma y’uriya mugambi, ndetse nyuma u Rwanda runashyirwaho ibirego byo kubaha ubuhungiro.
Imyaka ikabakaba itandatu ibihugu byombi bimaze bidacana uwaka yaranzwe ahanini no gushinjanya ibirego bitandukanye hagati y’ibihugu byombi, kuko u Rwanda na rwo rutahwemye gushinja u Burundi gucumbikira no gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Cyakora cyo kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yatorerwa kuyobora u Burundi muri Gicurasi umwaka ushize, u Rwanda rwakunze kugaragaza ubushake byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, gusa u Burundi bukabigendamo gake.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


