Guverinoma y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abana 7 inzego zishinzwe umutekano zafatiye ku butaka bwabwo, hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi, inarutwerera ibinyobwa byo kuganura.
Uyu muhango wabereye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Ruheru w’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 6 Kanama 2021, witabirwa n’Umuyobozi w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo watanze aba bana na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Kayitesi Alice wari kumwe n’abandi bayobozi, abashinzwe umutekano n’abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka.
U Burundi bwashyikirije u Rwanda kandi inka yafashwe mu cyumweru gishize n’inzego z’umutekano zabwo y’umukecuru witwa Mukamisha Verediana, yari iragiwe, yambuka ijyayo. Yayakiriye, ashimira uruhare ibihugu byombi byagize kugira ngo ayibone.
Abayobozi bo mu Burundi kandi bazaniye u Rwanda ibinyobwa birimo Amstel na Soda nk’intwererano y’umunsi w’Umuganura, kugira ngo impande zombi zisabane nk’uko bisanzwe bikorwa kuri uyu munsi ngarukamwaka.
Col. Cishahayo yafashe ijambo abanza gushima intambwe u Rwanda rwateye ubwo rwoherezaga Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu Burundi, akifatanya n’Abarundi kwizihiza umunsi isabukuru y’imyaka 59 bumaze bubonye ubwigenge, avuga ko itanga icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri mu nzira yo kongera kuba mwiza.
Yasobanuye uburyo kuba ibihugu byombi bimaze imyaka 6 bitabanye neza ari ibintu bibabaje. Yitanzeho urugero rw’uko ubwo ibi bihugu byari bibanye neza, yafataga umwanya agatemberera mu isoko rya Butare, akarara atashye ariko ubu bikaba bitagishoboka.
Col. Cishahayo yavuze ko ubu ngubu iyo ageze ku mupaka uhuza ibihugu byombi ku Kanyaru, akabona nta n’inyoni ihatamba kandi hakabaye hari urujya n’uruza, ari ibintu bimubabaza cyane. Gusa yizera ko biri kugana ku iherezo.
Guverineri Kayitesi yavuze ko kuba u Burundi bwatanze aba bana ari intambwe yo kwishimirwa. Ati: “Ni ikimenyetso cya politiki kigaragaza ko hari ubushake bw’imibanire myiza ku bihugu byombi.”
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko kwambuka imipaka bitemewe, abasaba kwihangana bagategereza igihe izafungurirwa. Yabahaye icyizere kandi cy’uko abandi bana bakiri mu maboko y’inzego z’umutekano mu Burundi bazagaruka, kuko abayobozi mu bihugu byombi bari kubiganiraho.





