U Burundi bwatangaje intambara, tuzirwanaho: Major Willy Ngoma

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko u Burundi bwabashojeho intambara mu buryo buziguye, bityo ko biteguye kwirwanaho.

Ibi yabitangarije Télé Renaissance nyuma y’aho igisirikare cy’u Burundi gisohoye itangazo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 riteguza abasirikare b’iki gihugu bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri RDC kwitegura guhangana na M23, mu gihe yabashotora.

Ubutumwa bwarimo bwavugaga ku kuba yaratangiriye inshuro ebyiri imodoka z’aba basirikare zari zigemuye ibiribwa mu kwezi gushize. Bugira buti: “Igisirikare cy’u Burundi ntigishobora gukomeza kwihanganira ibyo bintu. Abasirikare b’u Burundi bari mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bafite uburenganzira bwo gufata ingamba zikwiye.”

Itangazo ry’izi ngabo ryasohotse nyuma y’aho M23 itangaje ko yishe, inafata mpiri abasirikare b’Abarundi barwaniraga ku ruhande rwa Leta ya RDC, FDLR n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, na nyuma y’aho aba basirikare bavuye mu gace ka Kitshanga na Kilolirwe, bakajya mu gace ka Lushebere kagenzurwa na FDLR.

Major Ngoma yatangaje ko igisirikare cy’u Burundi cyakabaye gisohora itangazo rivuga ku basirikare bacyo bapfuye barwanira igisirikare cya RDC ndetse n’abafashwe mpiri, kigashaka uburyo habaho ibiganiro byo kubabohora.

Yagize ati: “Babanje kurwanira ku ruhanda rwa FARDC mu buryo buteruye. Ubu u Burundi burashaka kwinjira mu ntambara byeruye. Uku ni ugutangaza intambara kuziguye. Kubera iki batavuga ku mubare w’abapfuye n’abafashwe? Bakora neza bashyikirana kugira ngo imfungwa zabo zirekurwe, nk’urugero.”

Yakomeje ati: “Nihagira udutera, tuzirwanaho. Kandi tuzakomeza kurinda abaturage bacu batwikiwe inzu Abarundi babitanzemo ubufasha.”

Nta wamenya icyo ingabo z’u Burundi ziri gutegura nyuma y’aho zivuye bucece mu bice zoherejwemo n’umuryango w’akarere, cyangwa se niba ubuyobozi bw’ubu butumwa bw’amahoro hari icyo buzazifasha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *