Aba ministre batatu aribo uw’umutekano, uw’ingabo n’uwububanyi n’amahanga bahaswe ibibazo bitandukanye n’inteko ishinga amategeko birebana na za minisitere bayobora, icyo kiganira kikaba cyaranyuraga kuri radio na televiziyo by’Uburundi.
Ministre w’Ingabo mu bibazo yasubize harimo nicyo bagomba gukora kugira ngo abasirikare batazongera gushaka kugera ku butegetsi bakoresheje kudeta, ari imbere y’abagize inteko ishinga amategeko yavuze ko umwe mu miti ari ukugarura igihano cy’urupfu.

Ministre Ntahomvukiye yemeje ko hari umusirikare umwe wangiwe kujya mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro muri Santarafurika akagarukanwa mu gihugu kimwe n’abandi batatu barindiye gutaha. Abo nabo bakaba bashinjwa ko bahohoteye abaturage ndetse n’ubwicanyi ariko ngo ibyo byose byakozwe n’abashaka gushwanisha inzego z’umutekano, ibi byavuzwe no ministre w’ingabo ari hamwe n’ushinzwe minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’uw’umutekano.
Ministre w’umutekano Alain Guillaume Bunyoni yabwiye abatowe n’abenegihugu ko mu mwaka w’i 2015 hafashwe ibirwanisho bitandukanye harimwo imbunda nini 22, imbunda zisanzwe 643, gerenade 851 n’amabombe 14.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


