Ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe zifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23, biravugwa ko zaba zatangiye gutaha.
Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko byahamirijwe n’amasoko atandukanye, arimo umwe muri ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi ndetse n’abakozi babiri b’Umuryango w’Abibumbye.
Ofisiye wo mu ngabo z’u Burundi wavuganye na Reuters yavuze ko “Ingabo z’u Burundi ziri kuva muri RDC. Amakamyo menshi yuzuye abasirikare yatangiye kugera mu gihugu kuva ejo hashize.”
Ibyo kuba u Burundi bwatangiye gucyura ingabo zabwo birahurirana n’amakuru avuga ko Général de Brigade Elie Ndizigiye ‘Muzinga’ wari uyoboye ingabo z’u Burundi zarwanaga mu burasirazuba bwa Congo na we yamaze gutaha.
Amakuru yavugaga ko u Burundi bwari bufite bataillon 16 z’abasirikare mu burasirazuba bwa Congo.
Izi ngabo zatangiye kurwana nyuma yo kwirukanwa mu bice bitandukanye birimo Umujyi wa Bukavu wigaruriye n’umutwe wa M23 mu cyumweru gishize.
Izi ngabo kandi zatangiye gutaha, mu gihe M23 yaherukaga gusaba Gitega kuvana ingabo zayo mu burasirazuba bwa RDC kuko zariyo mu buryo butemewe.


