Kuri uyu wa Kane, itariki 26 Ukuboza 2024, abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko imigambi myinshi ya Ukraine yo kwica abasirikare bakuru b’Abarusiya yaburijwemo.
FSB (“The Federal Security Service of the Russian Federation ), yagize iti: “Urwego rushinzwe umutekano muri Federasiyo y’u Burusiya rwabujije igerageza ry’ubwicanyi ku basirikare bakuru bo muri Minisiteri y’ingabo.”
Mu itangazo ryagize riti: “Abenegihugu bane b’Abarusiya bagize uruhare mu gutegura ibyo bitero barafunzwe.”
Abayobozi bakuru b’ingabo b’u Burusiya bari kwibasirwa
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, bibitangaza, muri rumwe mu ngero zavuzwe, Urwego rushinzwe umutekano mu Burusiya (FSB) rwavuze ko umukozi wa Ukraine yateze igisasu munsi y’imodoka y’umuyobozi w’ingabo w’u Burusiya.
TASS yagize ati: “Byagaragaye ko umuturage w’u Burusiya yahawe akazi n’inzego z’ubutasi za Ukraine kugira ngo akore igikorwa cy’iterabwoba, yageze i Moscou avuye muri Ukraine mu Gushyingo 2024 aho yanyujijwe nyuma yo kwirukanwa muri Moldavia na Georgia”.
FSB yavuze ko undi mukozi ushinzwe iperereza muri Ukraine yari mu nzira ajyanye igisasu yahishe nk’impano ku mukozi wa minisiteri y’ingabo, ariko akaba yarafashwe mbere yo kugera ku ntego yari yashinzwe.
Ibi birego ntibishobora kugenzurwa mu bwisanzure nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.


