U Burusiya buri gutegura umutwe w’Abarwanyi b’Abanyafurika ushobora gusimbura Wagner

Intumwa z’u Burusiya ziyobowe na Minisitiri w’ingabo wungirije ziri i Niamey. Uru nirwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi rw’umwe mu bagize Guverinoma y’u Burusiya muri iki gihugu kuva ku itariki ya 26 Nyakanga habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ryahungabanije umubano wa Niger n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, aho ivugwa ko mu bimugenza harimo no gushinga umutwe w’abarwanyi b’Abanyafurika bashobora gusimbura Wagner.

Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’ingabo wungirije w’u Burusiya, Colonel-General Younous-bek Bamatguireevich Evkourov, zakiriwe kuwa Mbere n’umuyobozi w’ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri Niger, Genearl Abdourahamane Tiani. Iyi nama irangiye, impande zombie zatangiye “gushyira umukono ku nyandiko mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Niger n’u Burusiya”.

Hagati aho kandi itsinda ry’ubushakashatsi ku kigo cy’abacanshuro b’Abarusiya (Wagner) ryitwa All Eyes on Wagner, All Eyes on group ubushakashatsi bwa Wagner yijeje ejo, muri raporo, ko Uburusiya bmuri raporo yaryo kuri uyu wa Mbere ushize, ngo Wagner ikomeje gukwirakwira muri Burkina Faso. Ingabo za Wagner kandi ziri muri Mali aho zikorana n’ingabo z’igihugu kandi bahora bashinjwa guhohotera abaturage b’abasivili, nkuko byari bimeze muri Niono mu minsi yashize.

Umutwe w’abarwanyi b’Abanyafurika mu myiteguro

Umutwe w’ingabo z’Abanyafurika uzaba ari umwe mu yigize Igisirikare cy’u Burusiya mu minsi iri imbere, watangiye kugaragazwa mu makuru atangwa ku miyoboro itandukanye ya Telegram nk’ushobora kujya mu cyimbo cya Wagner nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Abanyafurika bashaka kwinjira muri uyu mutwe bizezwa umushahara munini w’amayero 3.000, kwivuza ku buntu n’ubundi bwishingizi bw’ubuzima, byose bizaba bigenzurwa na Minisitiri w’ingabo wungirije Yunous-bek Bamatguireevich Evkourov.

Andi makuru avuga ko uyu mutwe uhabwa ubufasha butaziguye n’ubutasi bwa gisirikare bw’u Burusiya, uyobowe n’umucuruzi wegereye perezida … Ibi bintu byaba bisa cyane n’ibyakozwe mu ishingwa rya Wagner.

Ibyo ari byo byose, Moscou ikomeje gusunika ijambo ryayo ku mugabane. Mu mishinga isa nkaho bufite muri Afurika kandi ihangayikishije cyane Uburengerazuba, harimo kuba bwifuza kugera ku byambu bya Libya nka Benghazi cyangwa Tobruk. Mu mpera za Kanama, Minisitiri w’ingabo wungirije w’u Burusiya yayoboye izo ntumwa zasuye Libya ku butumire bwa General Haftar.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *